00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakozwe Porogaramu izafasha guhamagarana hadakoreshejwe internet cyangwa Sim Card

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 30 June 2019 saa 01:11
Yasuwe :

Ikigo gikorwa ibikoresho by’ikoranabuhanga cy’Abashinwa cyitwa OPPO, cyatangaje uburyo bushya bw’itumanaho buzajya bufasha abantu guhamagarana, kwandikirana ubutumwa hagati yabo harimo intera nibura ya kilometero eshatu bitabasabye kwifashisha iminara ya telefone ikoresha Sim Card cyangwa internet.

Ni uburyo buzajya bukora hatabayeho kujya gushyira amafaranga kuri sim card yawe, ahubwo nkuko Bluetooth ikora, abafite iyi porogaramu yiswe MeshaTalk bazajya babasha kuvugana cyangwa kwandikiranwa nta kiguzi kindi bibasabye.

MeshTalk ikora mu buryo bujya gusa n’ubwo ibyombo bikoramo ndetse igiye kuzashyirwa mu bikoresho byifashisha Android ku buryo atari nka porogaramu uzasabwa kubanza kumanura kuri Play Store ahubwo yo uzajya uyisangamo nkuko ubona Calculatrice.

Techjuice dukesha iyi nkuru yanditse ko Oppo nta makuru menshi iratangaza ku mikorere y’iyi porogaramu cyangwa ikoranabuhanga ryifashishijwe mu kuyikora ndetse n’igihe izashyirirwa mu bikoresho byifashisha Android.

Iyi porogaramu yitezweho gufasha abantu mu gutumanaho mu buryo bw’amajwi cyangwa ubutumwa bwanditse mu gihe bari mu bice by’icyaro ahatari internet, cyangwa mu bice guhamagarana bisanzwe bigorana kubera nta minara ya telefone ihari.

Abashinzwe itumanaho muri Oppo batangaje ko iyo porogaramu ishobora gukoreshwa ‘igihe icyo aricyo cyose umuntu ageze ahari ikibazo cy’itumanaho risanzwe ridakora uko bikwiye’.

Bati “Urugero nk’igihe waba ukigera ku kibuga cy’indege mu gihugu cy’amahanga, ugiye kure y’umuhanda, witabiriye ikirori, imikino cyangwa imurikabikorwa iri koranabuhanga ryaguha igisubizo mu gihe uhahuriye n’ikibazo kubera ko irindi tumanaho ridakora.”

Si ibyo gusa kuko Oppo ivuga ko iyo porogaramu ishobora no kwifashishwa mu gihe habaye ikibazo kidasanzwe itumanaho mu gihugu rigahagarara wenda bitewe n’ibiza cyangwa indi mpamvu.

MeshaTalk izajya ikoreshwa n'abantu bari muri kilometero eshatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .