Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya IHS Rwanda i Remera kuri uyu wa 4 Kanama 2021 kikaba cyitabiriwe n’abantu bo mu nzego zitandukanye barimo na Mbasaderi w’u Buyapani mu Rwanda.
Iki gikorwa kandi cyahuriranye no gutangiza ku mugaragaro, Station z’imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi izaba iherereye ku cyicaro cya IHS.
Umuyobozi wa GreenLeaf Autofast Rwanda, Judith Muhongerwa, yashimiye IHS Rwanda ku bwo kugura izi modoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi kuko bijyanye na gahunda ya leta yo kurengera ibidukikije hirindwa gukoresha imodoka zohereza imyuka ihumanye mu kirere.
Yagize ati “Dufite icyizere kandi dutewe ishema cyane n’uko u Rwanda ruri imbere mu kwimakaza ibikorwa birengera ibidukikije, binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho muri Afurika. Nka GreenLeaf Autofast Rwanda twishimiye kuba bamwe mu bateza imbere iri koranabuhanga rirengera ibidukikije.”
Muhongerwa yavuze ko Ikigo ayoboye ndetse n’uruganda rwa Mitsubishi bazakomeza kugendera mu murongo w’u Rwanda wo kurengera ibidukikije.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Imai Masahiro, yavuze ko gukoresha imodoka z’amashanyarazi ari iby’ingenzi, kuko hagendewe ku mihindagurikire y’ikirere cy’u Rwanda ndetse n’icyerekezo rufite cya 2050, imodoka z’ubu bwoko zizagenda ziyongera ndetse bikanafasha mu kurengera ibidukikije no kubungabunga umwuka “duhumeka.”
Yakomeje agira ati “Umubano mwiza usanzwe hagati y’u Buyapani n’u Rwanda, wavuyemo imbuto nziza kuko wemereye sosiyete nyinshi zo mu Buyapani kuza gukorera mu Rwanda, ndetse n’indi mishinga myinshi ibihugu byombi bifitanye, harimo n’uwo gushyira satellite y’u Rwanda mu kirere.”
Ambasaderi Imai Masahiro yakomeje avuga ko imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi zihendutse kurusha izikoresha ibikomoka kuri peteroli kandi zikanarangera ibidukikije kuko zitoherereza imyuka ihumanya mu kirere.
IHS yahawe na ‘chargeurs’ z’izi modoka zishyiramo umuriro mu minota iri hagati ya 15 na 25 ndetse umuriro ugiyemo ukaba wafasha imodoka kugenda ibirometero hagati ya 60 na 80. Gusa hari izindi zo mu rugo ushobora kuzirazaho cyangwa ukayicomeka mu gihe utari kuyikoresha kuko zo zishyiramo umuriro mu masaha atatu.
U Rwanda rurakataje mu gukoresha imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi ndetse muri Werurwe 2021 Uruganda rwa Volkswagen rufite imodoka 20 zikoresha umuriro w’amashanyarazi, rwamuritse Station ya kabiri yongera umuriro mu modoka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!