00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo AC Group cyatangije ikoranabuhanga rya Tap&Go, cyagenewe igihembo na Google

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 9 October 2021 saa 03:42
Yasuwe :

Ikigo cya AC Group, cyahanze ikoranabuhanga rya Tap&Go rikoreshwa mu modoka zo mu Rwanda, Kenya na Cameroun cyatsindiye igihembo muri porogaramu yatangijwe na Google yo kongerera ubushobozi ibigo bigitangira muri Afurika bifite icyerekezo yiswe ‘Black Founders Fund’.

Iyi porogaramu, Google yayishoyemo miliyoni 3$ hagamijwe guteza imbere ibigo bigitangira muri Afurika no gushyigikira ababitangije ngo bakomeze gutanga umusanzu mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Kwiyandisha muri iyi porogaramu byatangiye muri Nyakanga 2021, ariko nyuma yo gutohoza neza Google yatangaje ibyatsinze kuwa 6 Ukwakira 2021, bigenerwa ibihembo ndetse bikazafashwa gukomeza gutera imbere.

Ku nshuro ya mbere y’iyi porogaramu hatoranyijwe ibigo 50 byo muri Afurika aho buri kigo cyatsinze cyahawe hagati y’ibihumbi 50-100$, kikazanahabwa izindi serivisi za google zirimo no kwamamaza zifite agaciro gashobora kugera ku bihumbi 220$, ndetse gihabwe ubufasha butandukanye burimo n’ubufashamyumvire.

Mu byagendeweho hatoranywa ikigo gihabwa ibihembo harimo kuba gikorera muri Afurika cyangwa gifite ibyagombwa bicyemerera kuhakorera, cyarashyiriweho Afurika ndetse n’isoko mpuzamahanga, kuba hari impinduka kizana mu mibereho y’Abirabura, ari ikigo gifite icyerekezo cyo gukomeza kwaguka kandi giha imirimo abantu.

Si ibyo gusa kuko icyo kigo kigomba kuba gifite ikoranabuhanga rifitiye akamaro abaturage kandi rikoreshwa ku isoko ndetse gifite byibura umwirabura umwe mu itsinda ry’abagitangije.

AC Group yatangirijwe mu Rwanda ni kimwe mu bigo 50 byujuje ibisabwa bizahembwa na Google, aho gifite ikoranabuhanga rikoreshwa mu kwishyura amatike y’ingendo mu modoka rusange bikaba byaratanze umusaruro ugaragara mu gukuraho impaka z’igiciro hagati y’umugenzi n’umutwara.

Nyuma yuko gitangiye mu Rwanda mu 2015 cyakomeje no kwagura imbago mu bindi bihugu bya Afurika ubu kikaba gikorera muri Cameroun na Kenya.

Ikigo cya AC Group cyatangije Tap and Go mu Rwanda cyahawe igihembo na Google nk'ikigo cy'ikoranabuhanga giteza imbere Abanyafurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .