00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jeff Bezos agiye gutemberera mu isanzure mu cyogajuru cyakozwe na sosiyete yashinze

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 June 2021 saa 02:38
Yasuwe :

Umuherwe wa mbere ku Isi, Jeff Bezos, yatangaje ko yiteguye gutemberera mu isanzure hamwe n’umuvandimwe we bazajyana mu cyogajuru cyakozwe na Sosiyete ye yitwa Blue Origin.

Icyogajuru bazagendamo cyiswe ‘New Shepard’, cyitiriwe Alan Shepard, umuntu wa kabiri akaba n’Umunyamerika wa mbere wagiye mu isanzure.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Bezos yavuze ko gutemberera mu isanzure ari ikintu yifuje kuva akiri muto.

Ati “Ku wa 20 Nyakanga, nzakora urwo rugendo ndi kumwe n’umuvandimwe wanjye, ikintu kidasanzwe hamwe n’inshuti yanjye magara.”

Umuvandimwe wa Bezos na we yavuze ko ari amahirwe akomeye kuri we.

Umwanya w’umuntu uzajyana n’abo bavandimwe, Blue Origin yawushyize ku isoko ukaba wari ugeze ku gaciro ka miliyoni 2,8 z’Amadolari ya Amerika.

Jeff Bezos afite umutungo mbumbe wa miliyari 186,2 z’amadolari ya Amerika.

Jeff Bezos yatangaje ko agiye gutemberera mu isanzure ari kumwe n'umuvandimwe we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .