Icyogajuru bazagendamo cyiswe ‘New Shepard’, cyitiriwe Alan Shepard, umuntu wa kabiri akaba n’Umunyamerika wa mbere wagiye mu isanzure.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Bezos yavuze ko gutemberera mu isanzure ari ikintu yifuje kuva akiri muto.
Ati “Ku wa 20 Nyakanga, nzakora urwo rugendo ndi kumwe n’umuvandimwe wanjye, ikintu kidasanzwe hamwe n’inshuti yanjye magara.”
Umuvandimwe wa Bezos na we yavuze ko ari amahirwe akomeye kuri we.
Umwanya w’umuntu uzajyana n’abo bavandimwe, Blue Origin yawushyize ku isoko ukaba wari ugeze ku gaciro ka miliyoni 2,8 z’Amadolari ya Amerika.
Jeff Bezos afite umutungo mbumbe wa miliyari 186,2 z’amadolari ya Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!