Umuyobozi wa Kalashnikov, Dmitri Tarassov, yatangaje ko iyi ari “imbunda y’umujinya” ikoreshwa mu myitozo yo kurasa.
Ati “Intego yacu ni ugukurura abantu bakuranye umujinya bakaba bumva batabaho badafite imbunda mu buzima bwabo. Guhiga bya gakondo uyu munsi ni imbonekarimwe, ni ku bw’iyo mpamvu dushaka kwimenyekanisha ku ba-hipsters n’aba-Generation Z.”
Yongeyeho ati “Ndashaka ko abantu batunga imbunda ariko mu rugero, ikindi kandi iyi mbunda ibaha ibyishimo. Kuki batakwishimira uburyohe bwo gukoresha iki gikoresho gishya?”
Iyi mbunda yerekanywe bwa mbere mu nama yo kumurika intwaro muri Kanama 2020, ikoresha caliber 12/76, ikaba ishobora gukoreshwa na telefoni cyangwa mudasobwa, akuma kabara inshuro umuntu arashe, ndetse ifata na video. Igiciro cyayo gihagaze ku mayero 1.116, akabakaba miliyoni 1,3 Frw.
Imikoreshereze y’iyi mbunda ijya gusa n’imikino yo muri mudasobwa, umuntu ashobora kuyigenzura yifashishije mudasobwa, ikoresha kandi Wi-Fi ndetse na Bluetooth ndetse ikaba ifata na camera, ikoresha kandi n’ikoranabuhanga rya GPS ryerekana amerekezo, ishobora kandi no kongerwamo umuriro hifashishijwe USB.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!