00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kalashnikov yamuritse imbunda nshya ikoresha ikoranabuhanga, igenewe abafite umujinya

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 9 February 2021 saa 09:49
Yasuwe :

Sosiyete yo mu Burusiya isanzwe ikora imbunda za AK-47, Kalashnikov, yamuritse inshya ikoresha ikoranabuhanga ryisumbuyeho, ikaba igenewe abantu bumva babaho bitandukanye na sosiyete babamo (hipsters) ndetse n’abatabaho nta koranabuhanga (Generation Z).

Umuyobozi wa Kalashnikov, Dmitri Tarassov, yatangaje ko iyi ari “imbunda y’umujinya” ikoreshwa mu myitozo yo kurasa.

Ati “Intego yacu ni ugukurura abantu bakuranye umujinya bakaba bumva batabaho badafite imbunda mu buzima bwabo. Guhiga bya gakondo uyu munsi ni imbonekarimwe, ni ku bw’iyo mpamvu dushaka kwimenyekanisha ku ba-hipsters n’aba-Generation Z.”

Yongeyeho ati “Ndashaka ko abantu batunga imbunda ariko mu rugero, ikindi kandi iyi mbunda ibaha ibyishimo. Kuki batakwishimira uburyohe bwo gukoresha iki gikoresho gishya?”

Iyi mbunda yerekanywe bwa mbere mu nama yo kumurika intwaro muri Kanama 2020, ikoresha caliber 12/76, ikaba ishobora gukoreshwa na telefoni cyangwa mudasobwa, akuma kabara inshuro umuntu arashe, ndetse ifata na video. Igiciro cyayo gihagaze ku mayero 1.116, akabakaba miliyoni 1,3 Frw.

Imikoreshereze y’iyi mbunda ijya gusa n’imikino yo muri mudasobwa, umuntu ashobora kuyigenzura yifashishije mudasobwa, ikoresha kandi Wi-Fi ndetse na Bluetooth ndetse ikaba ifata na camera, ikoresha kandi n’ikoranabuhanga rya GPS ryerekana amerekezo, ishobora kandi no kongerwamo umuriro hifashishijwe USB.

Iyi mbunda ishobora guhuzwa na telefoni cyangwa mudasobwa
Kalashnikov yamuritse imbunda nshya ikoresha ikoranabuhanga igenewe abafite umujinya karemano batabaho badafite imbunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .