00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaspersky yatahuye ibitero bidasanzwe mu bikoresho byifashisha internet

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 October 2019 saa 05:07
Yasuwe :

Muri iki kinyejana abantu bakomeje kurushaho kwifashisha internet muri serivisi zinyuranye, ari nako ibikoresho byinshi bigenda biyikenera, ugasanga aho umutekano udacunzwe neza, abajura mu by’ikoranabuhanga bashobora kuyobya imikorere yabyo mu buryo bworoshye.

Birashoboka ko mu nzu yashyizwemo ibyuma bikoreshwa na internet (smart home), ushobora kuregera uburyo bigenda byikoresha n’igihe bibera. Wagena nk’igihe ibyuma runaka byakira cyangwa bizimira, byongera ubushyuhe mu nyubako cyangwa bikabugabanya, kwatsa cyangwa kuzimya amatara, gutegeka ibyuma ukoresheje ijwi ryawe, gukina n’abana n’ibindi.

Uko ibyo bikoresho bikenera internet ariko, ni nako ushaka kuyobya imikorere yabyo mu nyungu ze bwite, ashobora kubyinjiramo akabiyobya igihe udacunze neza.

Icyo gihe bisaba ko ibyo bikoresha byubakanwa ubwirinzi butuma umuntu wo hanze adapfa kwinjira mu ikoranabuhanga ryawe.

Muri iki gihe nk’ibikoresho bimwe byo kwa muganga bishobora kwikoresha igihe bifite internet, ndetse ubu buryo burimo kwifashishwa nko mu gucunga umutekano hakoreshejwe camera zifite internet, gukusanya amakuru runaka wifashishije imashini zikoresha zifite internet. Bizwi nka Internet of Things (IoT).

Ikigo gitanga ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga cya Kaspersky, cyatangaje ko mu gice cya mbere cy’uyu mwaka ibikoresho byifashisha internet byibasiwe n’ibitero by’ikoranabuhanga ku rwego rutigeze rubaho.

Imibare igaragaza ko mu mezi atandatu cya mbere ya 2019, ibikoresho byagabweho ibitero miliyoni 105 byaturutse ahantu 276,000. Bingana n’inshuro icyenda z’ibitero byatahuwe mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2018, kuko bwo byari miliyoni 12 byaturutse ahantu 69 000.

Kaspersky ivuga ko 39% by’ibitero byabonywe byitwikiriye virusi yiswe Mirai, ishobora kwinjira mu bikoresho igafasha uwayohereje kubigenzura. Hari n’indi yiswe Nyadrop yabonywe mu bitero 38.57%, na Gafgyt yabonywe muri 2.12%.

Mu bitero byagabwe mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2018, 30% byabereye mu Bushinwa, Brazil yagezweho na 19%, Misiri igira 12%. Mu mwaka ushize wa 2018 bwo ibintu byari bitandukanye kuko Brazil yari imbere na 28%, u Bushinwa ari ubwa kabiri na 14% naho u Buyapani bukaza ku mwanya wa gatatu na 11%.

Umushakashatsi mu bijyanye n’umutekano muri Kaspersky, Dan Demeter, avuga ko mu gihe abantu bakomeje gukangukira gukoresha ibintu byifashisha internet, ibitero bibigabwaho nabyo bikomeje kwiyongera.

Ati “Tugendeye ku bitero byabaye byinshi ndetse n’abanyabyaha bagakomeza kwiyongera, twavuga ko IoT ari ahantu horoheye abagaba ibitero banakoresheje uburyo bwo hambere, nko gutomboza ijambo ry’ibanga ukoresha cyangwa uburyo uryandika.”

Kaspersky ivuga ko mu gucunga umutekano, abantu bakwiye kujyanisha n’igihe porogamamu bifashisha (update), ku buryo hasanzwemo icyuho, porogaramu nshya ihita ikiziba.

Isaba kandi abantu kujya babanza guhindura umubare w’ibanga bagurana n’igikoresho, bagahanga umubare cyangwa ijambo rigoranye “ririmo inyuguti nkuru, inyuguti nto, imibare n’ibimenyetso aho bishoboka.”

Yasabye ko abantu ko igihe igikoresho gitangiye kugaragaza ibibazo byo gukora nabi, bajya babanza kukizimya bakongera bakacyatsa, ibyo ngo bikaba byahagarika igitero kiramutse kirimo kuba, nubwo bidakuraho ko haza ikindi.

Harimo kandi kwirinda kubikoresha ku muyoboro wa internet ubonetse wose, kuko ushobora kuyobera ku w’abagizi na nabi, bakawunyuzamo virusi zangiza ibikoresho byawe.

Impungenge z'umutekano zikomeje kwiyongera ku bikoresho bikoresha internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .