Umuyobozi w’agateganyo w’iryo Somero, Mudahinyuka Sylvain, yabwiye IGIHE ko amasomo atangwa mu byiciro bitatu. Mu kibanza abahembwe basoje higishwa ibikoresho nkenerwa n’akamaro kabyo, intego yabyo n’ubundi bumenyi bw’ibanze kuri Robots.
Mu cya kabiri higishwa uko Robots zikoreshwa ndetse n’imibare isabwa mu kuzikoresha. Icyiciro cya gatatu gifatwa nk’icyo ku rwego rwo hejuru cyigishwamo kuzishyiramo porgaramu na codes.
Yagize ati “Iki gikorwa twagiteguye kugira ngo dufashe abanyeshuri bari mu biruhuko. Twagiye dufata abana bake cyane hirindwa icyorezo ariko icyifuzo cyari uko twakwakira abana benshi bakagira ubu bumenyi bukiri bushyashya.”
Mu ntangiriro za Kamena 2021 ni bwo aya masomo yatangiye gutangwa, haherwa kuri 20 barangije kaminuza bagomba kuzigisha abana bazaza kwiga. Bo bigishijwe n’Abanyamerika.
Cyiza Trezor uri muri abo bigisha yavuze ko abana basoje aya masomo y’ibanze biganaga ubushake.
Ati “Abana baratanga icyizere kuko uburyo tubigishamo babifata vuba. Muri iki cyumweru tumaze tubigisha bamenye byinshi babashije kumurikira ababyeyi babo.”
Umwe mu babyeyi bitabiriye uwo muhango, Manzi Kayihura, yatangaje ko yajyanye abana be babiri kwiga ayo masomo kuko yabonaga bikenewe bijyanye n’icyerekezo igihugu gifite.
Yakomeje ati “Kubona bamaze icyumweru bakubaka Robots ntoya bakamenya n’uko ibiyigize byose byitwa, ni ibintu tugomba gushyigikira twese.”
Bafite imishinga itanga icyizere
Abana basoje iki cyiciro cy’amasomo nubwo bagitangira bafite imishinga ya Robots itanga icyizere.
Shaza Izellah Kayihura w’imyaka 10 y’amavuko, yakoze Robot ishobora kwifashishwa mu gihe bongera cyangwa bagabanya umuvuduko w’imodoka ariko ngo baracyahura n’imbogamizi zirimo kumenya uko ibikoresho bifashisha babyita.
Kayisire Armelle Léger w’imyaka 17 we yakoze Robot y’imodoka ushobora gushyira ku meza ikirirwa ihagenda umunsi wose kandi ntacyo igonze. Iyo igeze ku kintu igiye kukigonga irahagarara igategereza ko kivaho, kitavaho igasubira inyuma.
Yagize ati “Ntekereza ko uyu mushinga wakwifashishwa mu nganda, hagashyirwamo Robots zitwara ibintu kandi ntacyo zigonze.”
Iradukunda Ruhumuriza Eyan w’imyaka 15 we yakoze Robot igenda ikurikira ahaturuka amajwi, ku buryo yayiyobozaga amashyi ikayakurikira.
Yagize ati “Ubundi buryo nkoresha kugira ngo igende, nkandaho. Ni bwo buryo bukoreshwa kuri ascenseur n’indi miryango ukandaho kugira ngo ugende.”
Mudahinyuka yavuze ko amasomo bari gutanga ashyigikiwe na Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), bakaba bifuza gukorana na byo ndetse n’ibigo by’amashuri kugira ngo abanyeshuri bari mu biruhuko bajye bayahabwa.
Amafoto: Dufitumukiza Salathiel
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!