00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Gukorezanyaho ikarita ya Tap&Go byakuweho

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 26 January 2019 saa 11:43
Yasuwe :

Abakora ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo rusange mu Mujyi wa Kigali, bamaze imyaka ine bishyura ingendo bakoresheje ikarita y’ikoranabuhanga ya Tap&Go.

Ubusanzwe ufiteho amafaranga yashoboraga gukorezaho mugenzi we akamwishyurira bakajyana, gusa ubu ntibigishoboka ko ikarita imwe itagenderwaho n’abantu babiri.

Icyakora ishobora gukozwaho nyuma y’iminota itanu ikongera gukozwaho mu gihe byari amasegonda atanu, nubwo bitemewe.

Gahunda yo kwishyura hakoreshejwe ikarita y’urugendo ya Tap and Go yashyizweho na Sosiyete AC mu kurwanya ubwumvikane buke bugaragara hagati y’abishyura n’abishyuza mu modoka zitwara abagenzi, kwimika ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse no kubungabunga ibidukikije n’isuku.

Ubuyobozi bwa AC Group, buvuga ko icyemezo cyo guca umuco wo gukorezanyaho kigamije kurinda umutekano w’amafaranga y’umugenzi kuko bizatuma buri wese amenya amafaranga nyir’izina aba yakoresheje mu ngendo zitandukanye yakoze.

Ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanisha muri AC Group, Umunyana Sharon, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda iri mu nyungu zo z’umutekano w’abagenzi.

Yagize ati “Twafashe icyo cyemezo kubera ko hakunze kuza ibirego biva mu bagenzi by’uko abantu bibwa, hari uvuga ngo ikarita yanjye amafaranga agenda mu buryo butazwi, ni yo mpamvu umuntu yagakwiye kugira ikarita ye.”

Yongeyeho ko ibi bizanafasha gushyira mu bikorwa umushinga wo guhuza ikarita y’umugenzi n’irangamuntu ye biteganyijwe gukorwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Umuvugizi w’urwego ngenzuramikorere (RURA), Tony Kulamba, agaragaza ko niba igihugu kiri gutera imbere n’abaturage bagakwiye kugira iyo myumvire yo gutera imbere.

Yagize ati “ Niba turi gutera imbere abaturage na bo bagire icyerekezo cyo gutera imbere bishimira Tap&Go kuko nta handi iri hafi hano muri Afurika, bishimire ibyo igihugu kibagejejeho ndetse bumve ko gutunga ikarita atari amahirwe ahubwo ari iyo kubafasha igihe bari mu rugendo, bikuremo iyo ngeso ngo yo kunkorezaho bagereranya na mituyu kuko ni imyumvire ishaje.”

Yongeye gushishikariza abagenzi gutunga iyo karita ndetse bakwiye kuyifata nka mituweli cyane cyane ko nta muntu wivuriza kuri mituweli y’undi ngo byemerwe.

Yakomeje avuga ko abana bato aribo batemerewe kuyitunga anasaba ko nta ukwiye kwishyurira undi akoresheje ikarita ko aho kubishyurira ahubwo bajya bazibagurira mu rwego rwo kubatoza umuco wo kwigira.

Mukandayisenga Chantal, uvuka mu Karere ka Muhanga ariko ukorera mu Mujyi wa Kigali, we avuga ko atazi impamvu iki cyemezo cyafashwe.

Yagize ati “Ni byiza gushishikariza umuntu umuco wo kwigira ariko ahantu hakiri ikibazo ni hamwe, none se uri kumwe n’umugabo wawe afite ikarita iriho amafaranga menshi mwavanye mu rugo kuba atakwishyurira kandi muri kumwe si ikibazo? hagakwiye kurebwa neza uko iki kibazo cyigwaho neza.”

Iyi gahunda yo kwishyura ingendo mu Mujyi wa Kigali hakoreshejwe ikarita ya Tap% Go yatangiye mu Ukuboza 2015 ndetse kuva yatangira abasaga ibihumbi 30 bakaba ari bo bahabwa aya makarita buri kwezi.

Umuco wo gukorezanyaho wahagaritswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .