00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

StarTimes yashyizeho uburyo bworoshye bwo kugura ifatabuguzi rya televiziyo hifashishijwe ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 April 2020 saa 08:13
Yasuwe :

Sosiyete ya StarTimes yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bworoshye bushobora kwifashishwa n’abakiliya bayo mu kugura ifatabuguzi (abonnement) mu bihe abaturarwanda basabwe kuguma mu rugo birinda Coronavirus.

StarTimes yatangaje ko kuri ubu bitakiri ngombwa gukora ingendo umuntu ajya kugura ifatabuguzi no guhererekanya amafaranga mu ntoki. Yashyizeho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bagura abonnement burimo MTN Mobile Money, Pivot, Equity, BPR, Gcom, FDI, ndetse irateganya ko mu minsi ya vuba izatangira gukorana na BK, Airtel Money na Mobicash.

Iyi sosiyete yatangaje ko umuntu wahuje ikarita ye na dekoderi bya StarTimes na StarTimes ON application, ashobora kwishyuza cyangwa agahindura bouquet akoresheje telefoni ye.

Umuyobozi Mukuru wa StarTimes, Deng Sanming, yagize ati “Nk’ikigo cya mbere kigurisha isakazamashusho muri Afurika, StarTimes igamije gutanga umusanzu mu mutekano w’abaturage muri ibi bihe bidasanzwe. Kureba neza batavuye mu rugo kugira ngo babone kandi bishimire imyidagaduro, amakuru na gahunda z’uburezi, ni intambwe yo gushyigikira ubuzima bwiza. “

Yongeyeho ati “Twizera ko imyitwarire myiza yose ishobora kuganisha ku mubiri muzima no mu bitekerezo byiza.”

Sanming yavuze ko ikoranabuhanga ryose rikoreshwa mu kwishyura ifatabuguzi rya StarTimes rizafasha abakiliya bayo gutuza no kuguma mu rugo bafite ubuzima bwiza.

Guhererekanya amafaranga no kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga ni bumwe mu buryo Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yasabye ko bwimakazwa muri ibi bihe hafashwe ingamba zikomeye zo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .