00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwohereje mu isanzure itsinda ry’abantu bazamarayo amezi atatu

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 17 June 2021 saa 11:10
Yasuwe :

U Bushinwa bwohereje abagabo batatu, Haisheng, Liu Boming na Tang Hongbo mu isanzure aho bagiye kumara amezi atatu muri sitasiyo yabwo iri mu bilometero 380 uvuye ku Isi.

Uru ni rwo rugendo rwa mbere rw’itsinda rizamara igihe kirekire mu isanzure rukozwe n’u Bushinwa, rukaba ari na rwo rwa mbere rukozwe muri rusange mu myaka itanu ishize.

Rwatangirijwe mu butayu bwa Gobi, ahasanzwe hatumbagirizwa ibyogajuru mu ntara ya Jiuquan, mu cyogajuru Shenzhou-12, kuri uyu wa Kane.

U Bushinwa bukomeje kugaragaza ubushobozi n’ubuhangange bwabwo mu ruhando mpuzamahanga mu rwego rw’ubumenyi bw’ikirere aho mu mezi atandatu ashize bwabashije kugeza mu gihugu ingero z’amabuye n’ubutaka (sample) bivuye ku kwezi ndetse bwoherezakuri Mars robot y’imitende itandatu muri gahunda yo gufasha iki gihugu mu bushakashatsi.

Uru rugendo intego yarwo ni ugutangiza imirimo ya sitasiyo Tianhe iri mu isanzure nk’uko byatangajwe na Nie Haisheng wagiye uhagarariye itsinda.

Ati “Niteze byinshi, dukeneye gushyiraho urugo rwacu rushya mu isanzure tukanagerageza uruhererekane rw’ikoranabuhanga rishya. Rero uru rugendo rurakomeye kandi runarimo imbogamizi nyinshi ariko niringiye ko tuzakorana uko turi batatu tugatsinda izo mbogamizi kandi mfite icyizere ko intego izagerwaho.”

Biteganyijwe ko mu gihe kizaza, abandi bantu batari Abashinwa bashobora kuzemererwa gusura iyi sitasiyo ya Tianhe cyangwa se inzobere zindi mu bumenyi bw’isanzure zikiyambazwa muri ubu bushakashatsi mu isanzure n’ikirere u Bushinwa bukomeje kugaragazamo umuvuduko wo hejuru.

U Bushinwa bwatangije urugendo rwo mu isanzure ruzamara amezi atatu aho rwoherejeyo abagabo batatu gutangiza ibikorwa bya sitasiyo yabwo mu isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .