00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda uba mu Bufaransa agiye gushora imari mu mishinga y’ikoranabuhanga muri Afurika

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 1 November 2018 saa 09:13
Yasuwe :

Umunyarwanda uba mu Bufaransa, Habimana Jocelyn, uheruka gutangiza ibigo by’ikoranabuhanga muri iki gihugu no mu Rwanda, yatangaje ko agiye kuyagurira no mu bindi bihugu bya Afurika.

Ibyo bigo birimo icyo yafunguye mu Mujyi wa Lorient mu Bufaransa n’i Kigali muri CHIC, yabyise ‘Africa Smarty Group’ agamije ko bizagaba amashami muri Afurika.

Bifite uburyo bwo gucunga umutekano w’ibibera mu rugo nko gufungura ibipangu, kuzimya no gucana amatara hifashishijwe telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Uyu munyarwanda w’imyaka 26 y’amavuko, yabwiye IGIHE ko kuva mu buto bwe yakundaga gukora ibintu by’ikoranabuhanga kandi akabikora agamije guteza imbere u Rwanda na Afurika.

Ati “Nabyise Africa Smarty Group kuko byabaye ibigo byo mu Bufaransa no mu Rwanda. Mu 2019, nzafungura ikindi muri Angola. Buri gihugu ndashaka kuzahagira ishami.”

Muri CHIC aho iki kigo gikorera, hacururizwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo ibifata amashusho, ibyuma bimenyesha igihe hari ikintu kidasanzwe kibaye mu rugo (Alarm) n’ibindi.

Kimwe no mu Bufaransa akorera, umuntu uhageze yerekwa uburyo bikora, uko bikoreshwa n’inama zijyanye n’ibyo yakoresha.

Ati “Iyo birangiye, umuntu washimye dufite abatekinisiye bajya kubimushyirara mu rugo, mu buryo bamuha garanti y’imyaka itatu, haba ikibazo bakamufasha.”

Kera umuntu yashakaga umurinzi wo kumurindira inzu ariko aho iterambere rigeze, ashobora kubigenzura kuri telefoni ye, aho yaba ari hose.

Habimana ati “Bivuze ko ushobora kugenzura niba abana bameze neza nta kibazo kiri mu rugo [..] birimo umutekano (byose bicungirwa kuri telefone) no kudata umwanya.”

Ubundi buryo butakigezweho ibyo bikoresho bwasimbura burimo aho ku bipangu haba inzogera umushyitsi akandaho bigasaba urimo imbere kujya kumufungurira nyamara yakwifashisha iryo koranabuhanga akamufungurira adahagurutse aho ari.

Uyu munyarwanda avuga ko afite intego y’uko mu gihe kiri imbere ibyo bikoresho bizajya bikorerwa mu Rwanda, bikaba no guteza imbere gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda.

Ibi ngo azabifashwamo n’ubumenyi afite akesha kubyiga no gukora mu bigo bitandukanye by’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Iki kigo, yagitangirije mu Bufaransa nyuma y’imyaka ine arangije kwiga, acyita ‘ Africa Smarty Group’ bitungura abantu ariko abasobanurira ko ariho avuka kandi azanahakorera.

Ikiganiro Habimana yagiranye na IGIHE

Ku myaka 26 Habimana yashinze Africa Smarty Group
Ubwo Habimana yagiranaga ikiganiro na IGIHE
Bimwe mu bikoresho usanga mu Rwanda bya Africa Smarty Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .