00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

United Airlines irateganya kugura indege zifite umuvuduko uruta uw’ijwi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 June 2021 saa 09:56
Yasuwe :

Ikigo gitwara abantu mu ndege cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, United Airlines, cyamaze kugirana amasezerano n’ikigo cya ‘Boom Supersonic’, gikora indege ziri ku muvuduko uruta uw’ijwi.

Aya masezerano y’agateganyo avuga ko United Airlines izagura indege 15 zakozwe n’icyo kigo, ku giciro cya miliyoni 2004 ku ndege imwe, zikazaba zigenda ku muvuduko ukubye kabiri uw’indege zisanzwe.

Byitezwe ko izi indege zikiri kubakwa, zizatangira gukorerwa amagerageza mu mwaka wa 2026, akazarangira muri 2029 ari nabwo United Airlines izatangira kuzitwaramo abagenzi.

Urugendo rwavaga New York rugana i Londres rwatwaraga amasaha atandatu, ruzajya rutwara nibura amasaha atatu n’igice, mu gihe urugendo rugana Tokyo ruvuye Amerika ruzakorwa munsi y’amasaha ane.

Indege United Airlines iteganya kugura zizaba zigendera ku muvuduko wa kilometero zirenga 1800 ku isaha imwe, ndetse ibindi byose nibugenda neza ikazagura izindi ndege 35, ibizatuma yuzuza indege 50 zifite ubushobozi bwo kugenda ku muvuduko uruta uw’ijwi.

Boom Supersonic izakora izi ndege yatangaje ko bari gukora ikoranabuhanga rizatuma izo ndege zitangiza ikirere, kuko bitewe n’umuvuduko uri hejuru izi ndege zigenderaho, zikoresha mazutu nyinshi bityo zikohereza umwuka wangiza ikirere ari mwinshi.

Si ubwa mbere indege zifite umuvuduko uruta uw’ijwi zivuzwe, kuko ahagana mu 1978 zakoreshwaga n’ibigo nka British Airways na Air France, ariko zikaza guhagarikwa muri 2003 kuko zangizaga ikirere, zikagira urusaku rukabije ndetse zikaba zinahenze, kuko urugendo ruva Londres rujya New York rwashoboraga gutwara 10 000$.

United Airlines igiye kugura indege zifite umuvuduko uruta uw'ijwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .