00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rwa BMW rwavuguruye ikirango cyarwo

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 5 March 2020 saa 10:04
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka isaga 20, abakunzi b’imidoka zikorwa n’uruganda rwo mu Budage, BMW, bagiye kubona ikirango gishya, gisimbura icyari gisanzwe kiranga uru ruganda.

Impinduka zakozwe ku kirango cyari gisanzwe ni ugusimbuza uruziga ruri mu ibara ry’umukara rwagaragara mu kirango cyari gisanzwe, hagashyirwamo ibara ribonerana.

Ibindi bisanzwe mu kirango cyari gisanzwe byarushijeho kugaragazwa neza mu kirango gishya, ariko amabara y’ubururu n’umweru aba ari imbere mu ruziga, amenyerewe n’abazi ikirango cy’uru ruganda ntiyahinduwe.

Visi-Perezida w’ishami rishinzwe abakiliya n’iyamamazabirango muri BMW, Jans Thiemer, abinyujije ku rubuga rwa internet rw’iyi sosiyete, yavuze ko ikirango gishya kizakoreshwa mu bikorwa by’itumanaho rya BMW, harimo imbuga nkoranyambaga ndetse n’urubuga rwa internet, hagamijwe kurushaho kukimenyekanisha no kugaragaza umucyo wacyo.

Yongeyeho ko isura nshya, igaragaza igisobanuro n’akamaro ka BMW mu gukora ingendo n’umunezero wo gutwara ibinyabiziga mu bihe biri imbere.

Umuvugizi w’uru ruganda yavuze ko nta gahunda ijyanye no gushyira iki kirango gishya ku modoka bari gukora, nubwo BMW yagishyize ku modoka ikoresha amashanyarazi igenewe uruganda rwa Tesla yatangiye gukoreshwa kuva kuri uyu wa kabiri.

Uru ruganda rwavuze ko ibara ribonerana ryashyizwe mu kirango gishya, riha ibara ryiza ry’inyuma imodoka ndetse rigatuma imenyekana cyane.

Ikirango cyari gisanzwe cyatangiye gukoreshwa mu 1997.

Uru ruganda rumaze guhinduranya ibirango byarwo inshuro esheshatu mu myaka 103 rumaze rushinzwe kandi byose bijya gusa.

Abakunzi b’uru ruganda bamaze igihe kinini bavuga ko imbere mu kirango cyari gisanzwe, hagaragaza ishusho y’icyuma gikoreshwa mu kurema ingufu zitwara ubwato cyangwa indege (propeller), ariko BMW yo yasobanuye ko amabara y’umweru n’ubururu mu by’ukuri agaragaza umujyi wa Bavaria ufatwa nk’igicumbi cy’uru ruganda.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe guhanga udushya mu kigo gikora ibishushanyo cya Siegel+Gale, Doug Sellers, yatangarije CNN ko ikirango gishya ari iterambere kandi ko gituma uruganda rwumva rwuguruye amarembo rukanorohereza abakiliya bakiri bato bafite ubumenyi bw’ikoranabuhanga.

BMW ni rwo ruganda rwa kabiri rukora imodoka mu Budage, rumaze guhindura ibirango byarwo mu mezi atandatu ashize.

Volkswagen nayo iherutse kugaragaza ikirango gishya mu imurikagurisha ry’imodoka ryabereye mu Mujyi wa Frankfurt, ruvuga ko ari cyo gihe cyo kwereka Isi imiterere mishya y’ikirango cyarwo.

Ikirango gishya cya BMW
Uburyo BMW yagiye ihinduranya ibirango byayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .