00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga ‘Coding’ na ‘Robotics’ mu Rwanda bashobora gutangira gusangiza ubumenyi abo muri Cameroun

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 3 April 2024 saa 10:48
Yasuwe :

Bamwe mu banyeshuri bo mu Rwanda bakurikirana amasomo ajyanye na ‘Coding’ na ‘Robotics’, bashobora gutangira kujya muri Cameroun, gusangiza ubumenyi bagenzi babo bujyanye n’aya masomo.

Muri gahunda u Rwanda rushyiramo imbaraga muri ibi bihe, harimo no kwimakaza ikoranabuhanga by’umwihariko mu myigire y’abanyeshuri, no guteza imbere amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare [STEM], ubu rukaba rwaratangiye kurebwa nk’ikitegererezo ku bindi bihugu.

Iki gikorwa cyo gusangiza ubumenyi abandi banyeshuri bo mu mahanga, kizagerwaho binyuze mu muri gahunda ngari y’Ikigo cya Blue Lakes International School, yitwa BLIS Global.

Kuri iyi nshuro iri shuri riri gukorana n’ibindi bigo 45 byo muri Cameroun, mu bijyanye no guteza imbere uburezi ku mpande zose, cyane ubushingiye ku masomo ya ‘Coding’ na ‘Robotics’, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iri shuri ryo mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ikigo Blue Lakes Group, gishamikiyeho ishuri rya BLIS, Jean Pierre Kibuye, yatangaje ko hazashyirwaho uburyo bwo gukorana n’ibi bigo, ku buryo abiga cyangwa abasoreje muri BLIS, bazajya bajya muri Cameroun, gutanga amahugurwa ku bandi banyeshuri, bigakorwa mu buryo buzanira impande zombi inyungu.

Ni ingingo yagurutsweho kuri uyu wa Mbere ku ya 01 Mata 2024, ubwo abanyemari bo muri Cameroun 45 bashoye imari mu burezi, bakoreraga urugendoshuri muri BLIS, aho bamurikiwe uko abanyeshuri bategurwa, kugeza bageze ku rwego rwo kuyubakira imishinga, yaba igisubizo ku bibazo byinshi byugarije sosiyete zabo.

Kibuye yagize ati “Ntabwo ibi bizagerwaho gutyo gusa, hari akazi abazasoreza hano bazabonayo, hari icyo bazatwishyura, aba bana bamuritse imishinga yabo nibo bazajya kubyigisha kandi birashoboka cyane, ni amahirwe kuri bo kuko tuzanishyurwa, abana bakagira amafaranga bafata nabo bakigira.”

Aba banyemari basuye ahatangirwa amasomo ya ‘Coding’ na ‘Robotics’, bamurikirwa imishinga yateguwe n’abanyeshuri kuva ku itangira kugeza ivuyemo iyabyazwa umusaruro, banagirana ibiganiro birambuye nabo.

Bienvenu Chedom, ufite ibigo bitatu by’amashuri abanza n’ikindi cy’ayisumbuye muri Cameroun, yavuze ko yanyuzwe no kubona abana bakiri bato babasha kubona ahari ikibazo, bagafata iyambere mu kugishakira umuti bifashishije ikoranabuhanga.

Ati “Twabonye ibintu bitangaje hano, igisigaye ni ugusubira iwacu, tukagerageza kubishyira mu bikorwa tugahindura imyigishirize, abana ntibigire mu makayi gusa, ahubwo banubakirwe ubushobozi binyuze mu kwigira ku murimo.”

Mu mishinga yakozwe n’aba banyeshuri harimo uwateguwe ukomotse ku kibazo cy’impanuka zo mu muhanda wubatswe hagambiriwe kuzigabanya, uwo gushyiraho uburyo bw’ubwikorezi budasabye imbaraga za muntu, kuhira umurima bitewe n’uko ubutaka bumeze n’iyindi.

Amang Benedicte na we ufite ishuri muri Cameroun, yavuze ko “Twamurikiwe ibintu byinshi by’akataraboneka, nanjye nakifuza kubigeza mu ishuri ryanjye. Njye icyo ncaka ni ugutangirira ku bana bakiri bato bafite myaka itanu cyangwa itandatu.”

“Umushinga wanyuze cyane ni ujyanye no kuhira umurima ukoresheje ikoranabuhanga, kuko nk’aho mva haba ubushyuhe bwinshi, byadufasha cyane, ibi nanabishishikariza abana banjye kubyiga rwose.”

Umuyobozi wa BLIS Global muri Cameroun, Emade Eunice Ekwe, yavuze ko kubona abana bifitiye icyizere mu byo bakora ari igikwiye kwishimirwa.

Ati “Nta mpamvu yo gukomeza gukererwa, aho tugana ni heza ahasigaye ni ahacu ngo bigerweho vuba. Ubu bufatanye buzafasha abanyeshuri bacu kumenyana no kugira ubudasa, hanashyirweho n’amarushanwa menshi agamije kububakira ubushobozi.”

Ubu bufatanye bushyirwaho binyuze muri BLIS Global, bumaze gutuma Ishuri rya BLIS, rikorana n’ibindi bigo byo mu Burundi, Mozambique, Tanzania, Togo, Benin, hakaba haraniyongereyeho Cameroun.

Abanyeshuri bahawe urubuga rwo kugaragaza ibyo bagezeho
Aba banyemari bagize umwanya uhagije wo kuganira n'abanyeshuri
Abanyeshuri buri muri iki kigo nibo biyubakira 'robot' kuva bikiri mu nyandiko kugeza irangiye
Abarimu bo muri iri shuri ubwo bari bari gusobanura uko bimwe mu bikoresho bafite muri iki kigo bikora
Iri shuri rifite ibikoresho byifashishwa mu masomo, iyi ikba ari imashini ya '3D Printing' yifashishwa mu gukora ibintu binyuranye
Ikoranabuhanga ryo kuhira umurima iri mu byishimiwe cyane n'abanyemari baturutse muri Cameroun
Umuyobozi w’Ikigo Blue Lakes Group, gishamikiyeho ishuri rya BLIS, Jean Pierre Kibuye, yavuze ko abanyeshuri bo muri iki kigo bazungukira mu bumenyi bahawe binyuze mu kubusangiza bagenzi babo muri Cameroun
Umuyobozi wa BLIS Global muri Cameroon, Emade Eunice Ekwe [iburyo], yagaragaje ko hari amarushanwa menshi ya Coding na Robotics, azashyirwaho hagambiriwe kubakira abanyeshuri ubushobozi
Muri aba banyeshuri harimo abiga muri porogaramu y'Igihugu ya NESA n'abiga mu y'Abongereza ya BTEC
Ishuri rya BLIS riherereye mu Karere ka Bugesera

Amafoto: Kwizera Remmy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .