00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamuritswe uburyo bwo gufasha abarimu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga rya ‘AI’

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 12 April 2024 saa 04:01
Yasuwe :

Ikigo cya Google ku bufatanye na Kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology [MIT], cyamuritse uburyo bushya bwashyiriweho abarimu mu rwego rwo kubahugura ku bijyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga ry’ubwenge-bukorano mu kazi kabo.

Bisanzwe bimenyerewe ko abanyeshuri aribo babyaza umusaruro iri koranabuhanga, ariko n’abarimu nabo ni bamwe mu bo ryagirira akamaro mu buryo bugaragara.

Ubu buryo bwiswe Google Generative AI Educators, bwakozwe binyuze muri gahunda ya MIT, yitwa RAISE, yashyizweho mu rwego rwo guharanira ko abantu bose bagerwaho n’inyungu za AI, mu nzego zinyuranye.

By’umwihariko ubu buryo bwashyiriweho abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Buzafasha abarimu kumenya uko wakifashisha AI ugakoresha neza igihe cyawe nko mu kwandika emails, kuvugurura amasomo batanga, gutegura imikoro yo ku rugero rushyitse bitewe n’umwaka w’ishuri.

Ikindi cy’ingenzi n’uko umwarimu azajya abona uko ashobora gupanga amasomo ye, nko gushyira gahunda y’amasomo asanganwe mu porogaramu runaka ya AI, ikaba yamufasha kumenya uko akurikiranya amasomo mu ishuri n’uburyo bwiza bwo kuyatangamo.

Umuyobozi Mukuru wa MIT RAISE Cynthia Breazeal, yavuze ko ubu buryo bushya buzahindura uburyo bw’imyigishirize kandi bugatanga umusaruro mwiza.

Ubu buryo buzaba bugizwe n’amasomo atanu ushobora kubona unyuze ku rubuga rwa Generative AI for Educators, umwarimu akaba yayakurikirana ubwe ntawe umwerekera. Buri rimwe rigizwe n’iminota 40.

Amwe mu mashuri yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yiteguye kugeza ubu buryo ku barimu bayo.

Ubu buryo bwashyiriweho abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .