00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatanzwe amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo banyotewe n’ikoranabuhanga mu by’isanzure

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 April 2024 saa 11:14
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe iby’Isanzure mu Rwanda, Rwanda Space Agency (RSA) ku bufatanye n’Ikigo cy’Abadage Westerwelle Startup House Kigali, bateguye amahugurwa kuri ba rwiyemezamirimo batandukanye bashyize imbere ibijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku makuru aturuka mu isanzure.

Ibi bigo bigiye gutangiza gahunda yiswe iSTAR igamije gufasha ba rwiyemezamirimo bato mu bijyanye n’isanzure, guteza imbere ubumenyi bwabo ndetse no kubahugurira uburyo imishinga bafite yarushaho kubabyarira umusaruro n’igihugu muri rusange.

Iyi gahunda izatanga amakuru ya nyayo kuri ba rwiyemezamirimo bashishikariye kwifashisha amakuru y’isanzure mu iterambere, haba mu bijyanye n’imiturire, ubuhinzi, kurengera ibidukikije no guhangana n’ibiza.

Ni uburyo bugamije gufasha aba ba rwiyemezamirimo kunoza ibyo bakora ku buryo bigira uruhare mu igenamigambi rishingiye ku kuri no kubaka ibiramba.

Umuyobozi Mukuru wa RSA, Col. Francis Ngabo, yavuze ko iyi gahunda iri mu murongo u Rwanda rwihaye, wo guteza imbere ikoranabuhanga mu by’isanzure, rigafasha mu guhanga udushya n’iterambere.

Yagize ati “Nitubasha guteza imbere ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga bagahabwa ubumenyi n’ubushobozi bwo gukoresha amakuru y’isanzure neza, tuzaba dushyizeho umusingi w’iterambere rirangajwe imbere n’Urwego rujyanye n’isanzure mu Rwansa.”

Umuyobozi wa Westerwelle Startup House Kigali , Sarah Rukundo, yagize ati “Twiyemeje kongerera ubushobozi ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda tubaha iby’ingenzi bakeneye ngo bateze imbere ikoranabuhanga mu by’isanzure, bityo tugere ku iterambere rirambye.”

Iyi gahunda ya iSTAR izatangirwamo amahugurwa agamije gufasha abazayitabira kubona amakuru y’ingenzi ajyanye n’isanzure mu nzego bashoyemo imari, ni ukuvuga haba mu buhinzi, ibidukikije, imitunganyirize y’imijyi n’ibindi.

Abazitabira iyi gahunda kandi bazoroherezwa kugera ku makuru y’ingenzi atangwa na satelite babifashijwemo n’Ikigo gishinzwe iby’Isanzure mu Rwanda.

Westerwelle Startup Haus izatanga umwanya abo ba rwiyemezamirimo bazajya bakoreramo ndetse banoroherezwe gukoresha laboratwari z’icyo kigo, guhuzwa n’inzobere no gushakirwa abafatanyabikorwa.

Kwiyandikisha ku bashaka kwitabira iyi gahunda byaratangiye, bikazasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata 2024. Biteganyijwe ko gutoranya abujuje ibisabwa bizarangirana na Mata, hagatangazwa abatsinze ndetse bakanajya mu mwiherero.

Hagati y’impera za Mata na Kamena 2024, abazaba batoranyijwe bazahabwa amahugurwa atandukanye, hanyuma bisozwe mu mpera za Kamena.

Iterambere rishingiye ku makuru yo mu isanzure ni kimwe mu byashyizwe imbere n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .