00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatanzwe ibikoresho bya miliyoni 105 Frw zo gufasha abanyeshuri kwiga neza ubumenyi n’ikoranabuhanga

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 4 April 2024 saa 11:30
Yasuwe :

Mu rwego rwo gufasha abarimu mu myigishirize y’isomo ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga riciriritse (Science and Elementary Technology), kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata uturere dutandatu mu Rwanda twashyikirijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga bizafasha abanyeshuri kwiga neza isomo ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Ni ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 105 Frw byatanzwe n’Umuryango Mpuzamahanga Right To Play.

Byatanzwe mu turere twa Ruhango, Kayonza, Rubavu, Nyagatare, Nyanza na Musanze.

Ibikoresho byatanzwe byitezweho gufasha abanyeshuri kwiga neza isomo ry’ubumenyi n’ ikoranabuhanga riciriritse (SET), bifashisha ibikoresho bigezweho banabikoresha aho kwiga mu magambo gusa.

Amadou Cissé, Umuyobozi Mukuru wa Right To Play Rwanda, ubwo yashyikirizaga ibikoresho ibigo by’amashuri byo muri Rubavu yagize ati “Ibi bikoresho si byo kubikwa, mujye mureka abana babikoreshe bityo bazashobore kubibyaza umusaruro haba ku mashuri cyangwa muri sosiyete. Turizera ko bizafasha abana mu myigire yabo, cyane cyane bashyira mu bikorwa ibyo baba bize mu magambo.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage mu Karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, yavuze ko ibi bikoresho byatanzwe bizagira uruhare mu myigire y’abana, kandi bakiga ibyo bumva neza.

Ati “Turizera ko abanyeshuri bagiye kungukira mu gukoresha neza ibi bikoresho. Ni ah’ ibigo by’ amashuri kureka abana bagakoresha kugira ngo bungukire mu kwiga bifashishije ikoranabuhanga.”

Umuryango Right To Play watangiye gukorera mu Rwanda mu 2003, ushyira mu bikorwa imishinga iirimo ugamije guteza imbere ireme ry’uburezi bw’abanyeshuri bo mu mashuri abanza guhera mu wa kane kugeza mu wa Gatandatu, bafashwa kwiga bakina hifashishijwe ikoranabuhanga “Learning through Play with Technology (LtPT)” mu isomo ry’ ubumenyi n’ ikoranabuhanga (SET).

Uyu muryango kandi wongera ubushobozi bw’ abarimu bo mu mashuri abanza mu kwigisha hifashishijwe imikino (Learning through Play).

Right To Play ikora ibyo byose yifashishije kongerera ubumenyi abarimu, ababyeyi, abana n’abandi bafatanyabikorwa bayo no gukurikirana uko bashyira mu bikorwa ubwo bumenyi burimo gukoresha imikino mu ishuri kugira ngo kwiga kw’abana bibashimishe, bibatere gukunda kwiga, bibafashe kumva vuba ibyo biga kandi nta n’umwe uhejwe.

Byitezwe ko ibikoresho byatanzwe bizateza imbere ikoranabuhanga mu mashuri
Ibikoresho byatanzwe mu turere dutandatu bifite agaciro ka miliyoni 105 Frw
Abana bahawe ibikoresho bizifashishwa mu kwiga isomo ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .