00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

iAccelerator6 yatangijwe: Urubyiruko rwitezweho impinduka mu mitangire ya serivisi n’amakuru by’ubuzima

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 15 April 2024 saa 09:49
Yasuwe :

Urubyiruko rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka mu mitangire ya serivisi no mu buryo bwo kugera ku makuru y’ubuzima bitagoranye, binyuze mu kwifashisha ikoranabuhanga hakubakwa za porogaramu zizajya zifasha abaturage.

Uyu ni umukoro wahawe urubyiruko kuri uyu wa Mbere ku ya 15 Mata 2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyiciro cya gatandatu cy’amarushanwa ya iAccelerator.

Aya marushanwa yatangirijwe mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ cya RBA, cyari cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umuryango, Imbuto Foundation, Jackson Vugayabagabo, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku bafite Ibibazo by’Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Darius Gishoma, ndetse na Gaelle Gisubizo wegukanye iAccelator icyiciro cya kabiri.

Gahunda ya ‘Innovation Accelerator’ [iAccelerator], yatangijwe n’Umuryango Imbuto Foundation, hagamijwe gushishikariza urubyiruko kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byugarije sosiyete.

Itangizwa mu 2016, byari nk’uburyo bwo guha urubyiruko urubuga rurufasha gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bihari.

Muri rusange iAccelerator ifasha ba rwiyemezamirimo bato kubona amafaranga n’amahugurwa yo guteza imbere ubumenyi bwabo ngo batange umuti w’ibikibangamiye sosiyete.

Jackson Vugayabagabo, yavuze ko mu marushanwa yose yatambutse, hari umusanzu ugaragara ariko ubu aribwo hakenewe kongerwamo imbaraga nyinshi.

Yagize ati “Hari urugendo rwiza rwakozwe ariko hari na byinshi bigikeneye gukorwa kandi ibibazo biracyahari. Kandi nanone biragaragara ko urubyiruko rugihanga udushya, rufite inyota. Kuzana icyiciro cya gatandatu rero ni ukugira ngo amahirwe akomeze atangwe ibitarakemuka bikemuke, ariko n’urubyiruko rufite udushya tuza gufatanya n’ibindi byabonetse twongere imbaraga.”

Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 ni rwo rufite amahirwe yo kwitabira icyiciro cya gatandatu cya iAccelerator.

Muri uyu mwaka imishinga y’urubyiruko izahatana, izibanda ku ‘Guhanga udushya dutanga ibisubizo birambye mu gukumira akato gahabwa abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe’ n’indi yo ‘Kunoza uburyo bwo gutanga serivisi n’amakuru nyayo y’ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko’.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku bafite Ibibazo by’Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Darius Gishoma, yifashishije ingero nyinshi, agaragaza umusaruro w’aya marushanwa mu myaka yabanje aboneraho gutanga umukoro.

Ati “[…] mu kwezi kumwe abantu bakenera serivisi zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bariyongereye ku buryo bagera hafi ku bihumbi bitatu muri bo 1/3 bari munsi y’imyaka 20, ni ukuvuga ko ayo makuru atangwa agera ku bantu, tukaba twifuza ko bikomeza ari ukubona amakuru no kubaka serivisi kuko bigomba kujyana.”

Gaelle Gisubizo wegukanye icyiciro cya kabiri cya iAccelator, yasabye urubyiruko kwigirira icyizere, avuga ko “iyi gahunda iroroshye kandi inyuze mu mucyo”.

Yakomeje avuga ko iAccelerator, ifasha urbyiruko mu buryo bwo kubona ubushobozi, kandi ikanarufasha kugera ku ruhando mpuzamahanga nk’uko nawe byamugendekeye binyuze mu mushinga we ‘Keza Game’.

Mu irushanwa rya iAccelerator6 hazatoranywa imishinga ya mbere 40 ihiga iyindi, nyuma hazamurikwe 15 muri yo izaba yahize indi imbere y’akanama nkemurampaka, iyi abe ari nayo itoranywamo itandatu myiza, aho buri umwe uzagenerwa Miliyoni 10 Frw, n’amahugurwa y’amezi atandatu abafasha kunoza imishinga yabo.

Gisubizo yavuze ko iAccelerator ifasha urubyiruko mu buryo bwo kubona ubushobozi, kandi ikanarufasha kugera ku ruhando mpuzamahanga nk’uko na we byamugendekeye binyuze mu mushinga we ‘Keza Game’
Gaelle Gisubizo, wegukanye icyiciro cya kabiri cya iAccelator, yasabye urubyiruko kwigirira icyizere no kwimakaza udushya mu mishinga yarwo
Mu gutangiza aya marushanwa, hatangajwe ko mu gihe cy'ukwezi aribwo hazatangira gutoranywa imishinga myiza kuruta iyindi
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku bafite ibibazo by’Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Darius Gishoma, yavuze ko hari byinshi bimaze kugerwaho kubera iyi gahunda
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umuryango, Imbuto Foundation, Jackson Vugayabagabo, yavuze ko mu mpamvu zo gutangiza iAcceleration, harimo no kuba hari urubyiruko rwagarageje inyota yo gutanga umusanzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .