00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwahagaritse ikoreshwa rya WhatsApp

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 19 April 2024 saa 12:35
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu ku ya 19 Mata 2024, Sosiyete ya Apple, yatangaje ko porogaramu za WhatsApp na Threads zisanzwe ari iza Meta zahagaritswe muri telefoni za iPhone mu Bushinwa kuko zakuwe kuri App Store.

Apple yatangaje ko iki cyemezo cyashyizwe mu bikorwa nyuma y’ubusabe bw’u Bushinwa bwagaragaje ko ari ku bw’impamvu z’umutekano w’igihugu n’ubwo hatagaragajwe ibibazo nyirizina izi porogaramu zateye.

Telegram na Signal nazo ni izindi porogaramu zahagaritswe zigahita zikurwa kuri App Store rushakishirizwaho porogaramu zitandukanye.

Mu butumwa bwashyizwe hanze, Apple, yavuze ko “Urwego rushinze kugenzura ibikorerwa kuri internet mu Bushinwa nirwo rwadusabye gukuraho izi porogaramu, twe dutegetswe kubahiriza amategeko y’ibihugu dukoreramo kabone n’ubwo twaba tutayemeranyaho.”

Abahanga mu rwego rw’ikoranabuhanga mu Bushinwa, batangaje ko igihugu cyabo cyafashe icyemezo cyo guhagarika izi porogaramu kubera itegeko rishya ryashyizweho ryasabaga porogaramu zose kwibaruza kuri leta cyangwa zigahagarikwa. Hahise hashyirwaho itariki ntarengwa yari impera za Werurwe, ndetse ibijyanye n’iri tegeko bitangira kubahirizwa ku wa 01 Mata uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .