00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bakoresha WhatsApp n’izindi mbuga za Meta baraye mu bwigunge

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 April 2024 saa 08:13
Yasuwe :

Abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp n’izindi nka Instagram na Facebook z’ikigo Meta, baraye mu bwigunge bitewe n’uko serivisi zazo zari zahagaze.

Ntabwo byashobokaga ko bamwe mu bakoresha WhatsApp bohererezanya ubutumwa. Ibi ni na ko byari bimeze kuri Facebook ndetse na Instagram gusa byaje gukemuka.

Urubuga Downdetector rukurikirana ibibazo by’imbuga zifashisha internet zikora nabi, rwaraye rutangaje ko mu masaha y’umugoroba rwabonye abarenga 24.000 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binubiraga guhagarara kw’izi mbuga.

Ikigo WhatsApp mu masaha ya Saa mbili y’umugoroba cyatangarije kuri X ko kiri gukora ibishoboka kugira ngo izi serivisi zisubire ku murongo.

Kiti “Turabizi ko muri aka kanya hari abantu bari guhura n’imbogamizi. Turi gukora ibishoboka kugira ngo buri kimwe kigaruke ku murongo 100% vuba cyane.”

Muri Gashyantare 2024 na bwo izi mbuga zari zahagaze. Meta yasobanuye ko byatewe n’ikibazo “tekiniki”. Gusa zagarutse ku murongo nyuma y’igihe kitagera ku isaha.

Bamwe mu bakoresha imbuga za Meta bamaze amasaha n'amasaha mu bwigunge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .