00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google iri gutekereza uko yakwishyuza amakuru itanga

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 4 April 2024 saa 01:35
Yasuwe :

Google iri gushaka uburyo yatangira kwishyuza abashaka amakuru yayo akomeye cyane cyane atangwa n’ikoranabuhanga ryayo ry’ubwenge buhangano.

Biramutse bikunze ni ubwa mbere mu mateka y’iki kigo cyaba cyishyuje amakuru gitanga ku bayakeneye.

Uru rubuga rukoreshwa n’abarenga miliyari barushakaho amakuru umunsi ku wundi, ruri gushaka uburyo cyavugurura uburyo rukoramo ubucuruzi, aho serivisi zarwo zimwe na zimwe z’ingenzi zajya zishyurwa.

Financial Times yanditse ko Google iri gutekereza gushyiraho uburyo bushya bwifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu gutanga amakuru, ariko amwe ushobora kubona ari uko wafashe ifatabuguzi.

Mu biri gutekerezwa harimo n’amakuru azajya atangwa na Gemini, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano Google iherutse gushinga.

Ibi birumvikana ko kugira ngo na yo iguhe amakuru ugomba kubanza kwishyura.

Bivugwa ko ubuyobozi bwa Google butarafata icyemezo cya nyuma kuri iri koranabuhanga rishya, icyakora bigatangazwa ko abahanga b’iki kigo batangiye gushaka uko byakorwa.

Uburyo busanzwe bwo gushaka amakuru Google yari ifite, ni ukuvuga kwa kundi wajyaga mu ishakiro ukayibaza ibyo ushaka, byo bizakomeza kuba ubuntu, ariko hanyuzwamo amatangazo yo kwamamaza nk’ibisanzwe.

Iki kigo gikomeje kwiharira umwanya wa mbere mu mbuga zishakishirizwaho amakuru aho kuva mu 2015 kibarirwa abakoresha internet bangana na 80% bagikoresha buri munsi.

Kugeza uyu munsi iki kigo kibarura abarenga miiliyari bagishakaho amakuru buri munsi.

Ibi bijyana no kwinjiza akayabo ikura mu kwamamaza aho Ikigo Alphabet cyashinze Google kibarirwa agaciro ka miliyari 1600$, mu mu 2023 cyinjije arenga miliyari 307$.

Google iri gutekereza uko yakwishyuza amakuru itanga hifashishijwe ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .