00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Starlink ya Elon Musk yagabanyije igiciro cya internet yayo mu Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 10 April 2024 saa 08:41
Yasuwe :

Sosiyete y’umunyemari Elon Musk, Starlink icuruza internet yihuta mu bihugu bitandukanye by’Isi yatangaje ko ibiciro by’ibikoresho yagurishaga ku bashaka internet mu Rwanda byagabanyutse, biva ku bihumbi 485 Frw bigera ku bihumbi 460 Frw.

Iyi internet yihuta yatangiye kugurishwa mu Rwanda muri Gashyantare 2023, aho umuntu uyikeneye yishyuraga ibihumbi 620 Frw kugira ngo abone serivisi za internet ya Starlink, gusa uko iminsi iza ibiciro byayo bigenda birushaho kugabanywa.

Iyi internet ya Starlink ni umushinga w’ikigo SpaceX kizobereye mu by’ikoranabuhanga cy’umuherwe w’Umunyamerika, Elon Musk.

Muri rusange abantu bagura internet yo mu rugo ya Starlink bishyura ifatabuguzi rya buri kwezi rw’ibihumbi 48 Frw mu gihe ku bigo binini bishyura ibihumbi 120 Frw.

Mu kugeza ku bantu internet, Starlink yifashisha ibyogajuru bisaga 3,500 biri mu isanzure. Ni ubushobozi bukomeza kwiyongera, kuko SpaceX ifite ubureganzira bwo kohereza ibyogajuru 12.000 mu isanzure, ndetse yasabye ko byakongerwa, ikemererwa ibyogajuru 30.000.

Kugeza mu mpera za 2023 internet ya 4G yari imaze kugera kuri 97% mu Rwanda hose, ndetse hari no kugeragezwa internet ya 5G.

Starlink yagabanyije ibiciro by'ibikoresho yatangaga ku bantu bagura internet bari mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .