00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isi irangirira he?

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 17 April 2024 saa 08:32
Yasuwe :

Zabaye impaka z’igihe kirekire hagati y’abashakashatsi, ariko magingo aya igihurizwaho na benshi ni uko impera z’Isi ziri mu butumburuke bwa kilometero 100 uvuye aho abantu batuye.

Muri ubwo butumburuke ni ho hari umurongo wiswe “Kármán Line” ufatwa nk’igipimo fatizo ku bigo byinshi bikorera ubushakashatsi mu isanzure, bikawugenderaho byemeza niba uwagiyeyo, cyangwa icyoherejweyo, cyarenze aho Isi irangirira.

Umunya-Hongrie, Theodore von Kármán wari umuhanga mu birebana n’Ubugenge ni we wagize uruhare rukomeye mu kuba uwo murongo wagirwa ifatizo, ikaba ari nayo mpamvu yawitiriwe.

Nyuma yo kumenyekana cyane mu byo gukora ibishushanyo mbonera by’indege za kajugujugu, Kármán yerekeje muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu 1930, afite imyaka 49.

Ahagana mu 1944, Kármán yafatanyije n’abandi bashakashatsi b’Abanyamerika, batangiza Jet Propulsion Laboratory, yifashishwa n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’isanzure, NASA, mu gukusanya amakuru ku mibumbe igaragiye Izuba n’ahandi kure cyane mu isanzure, ikiremwa muntu kitarabasha kugera.

Bijyanye n’ubuhanga yari afite mu gukora indege, Kármán yemeje ko hejuru y’ubutumburuke bwa kilometero 100 uvuye ku butaka indege itabasha kuhagurukira kuko nta mwuka yahabona uyibifashamo.

Aho ni ho yahereye yemeza ko muri ubwo butumburuke ari ho Isi irangiriye, kuko ku Isi haba umwuka wa Oxygène ushoboza indege kuguruka, naho hejuru y’ubwo butumburuke akaba nta Oxygène ihari.

Impamvu ibyogajuru bibasha kurenga muri iyo ntera, ni uko byoherezwa hakoreshejwe ubundi buryo. Byo ntibyishakira ingufu zibishoboza kugenda mu kirere nk’uko indege yishakamo ingufu ziyibashisha kuguruka.

Nubwo abashakashatsi benshi bagendera ku byemejwe na Kármán, Umwongereza Jonathan McDowell we yavuze ko bitasobanuwe mu buryo bweruye. We n’abandi bashakashatsi bake bavuga ko aho Isi irangiriye ari mu butumburuke bwa kilometero 84 nk’uko byashimangiwe na Andrew Gallagher Haley mu myaka ya 1960.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .