00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Canada, Mexique na Leta zunze Ubumwe za Amerika habaye ubwirakabiri

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 9 April 2024 saa 08:10
Yasuwe :

Kuva Saa Munani n’iminota irindwi z’amanywa yo ku wa Mbere tariki 8 Mata 2024 ku isaha y’i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habaye ubwirakabiri bw’izuba bwuzuye (total solar eclipse) bwagaragaye muri Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyo gihe hari Saa Mbili n’iminota irindwi z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

Abatuye Mexique ni bo babanje kububona nk’uko byari biteganyijwe, bikomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse byitezwe ko bisoreza muri Canada saa tatu n’igice z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

Ubwirakabiri bw’Izuba bwuzuye bubaho iyo Ukwezi kunyuze hagati y’Izuba n’Isi, kugakingiriza Izuba ryose ntiribashe kugaragara mu bice by’Isi igicucu cyako kiringaniye nabyo. Abari muri ibyo bice bahita babura umucyo, bakisanga mu mwijima.

Ubwirakabiri bwo muri ubu bwoko bwaherukaga kuba ku wa 21 Kanama 2017. Ubundi nkabwo biteganyijwe ko buzaba mu 2044.

Uretse kuba ari ibintu byahuruje benshi bifuza kubireba cyane ko ari imboneka rimwe, ibitangazamakuru bikomeye ku Isi nka ABC, ABC News Live, National Geographic Channel, Nat Geo WILD, Disney+ na Hulu byerekanye imbonankubone (live) uko ubwo bwirakabiri bugenda.

Inkuru bifitanye isano: Ibyo wamenya ku bwirakabiri budasanzwe buteganyijwe ku wa 8 Mata 2024


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .