00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tesla igiye kwirukana abakozi barenga ibihumbi 14

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 16 April 2024 saa 10:39
Yasuwe :

Tesla yatangaje ko igiye guhagarika abakozi bayo barenga ibihumbi 14, bingana na 10% by’abakozi bose muri rusange.

Tesla ifite abakozi barenga ibihumbi 140 ku Isi hose, ndetse irateganya kubagabanya. Elon Musk, nyiri iyi sosiyete yavuze ko uyu mwanzuro ugamije kugabanya amafaranga yatangwaga mu bikorwa binyuranye.

Musk aherutse kuvuga ko buri myaka itanu, hazajya habaho ibikorwa byo kuvugurura imikorere hagamijwe kuzamura urwunguko rw’iyi sosiyete.

Agaciro k’imigabane ya Tesla muri uyu mwaka kamaze kugabanuka ku kigero cya 33%. Ni mu gihe iyi sosiyete ikomeje guhangana n’izindi zifite izina rikomeye mu bijyanye no gukora imodoka nka Toyota Motor na General Motors.

Tesla igiye kwirukana abakozi barenga ibihumbi 14

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .