00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha internet mu Rwanda bageze kuri 62.9 ku ijana

Yanditswe na
Kuya 8 June 2020 saa 06:20
Yasuwe :

Imibare mishya y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, igaragaza ko abantu bakoresha internet mu Rwanda bakomeje kwiyongera, aho kugeza ku wa 31 Werurwe 2020 bari bageze kuri miliyoni 7.9, bangana na 62.9 ku ijana by’abaturage.

Imibare ya RURA yatangajwe kuri uyu wa Mbere, igaragaza ko mu bantu miliyoni 7.9 bakoreshaga internet mu gihembwe cya mbere cya 2020, miliyoni 4.3 bakoresha iya MTN Rwanda Ltd, miliyoni 3.5 bakoresha iya Airtel Rwanda Ltd, ibihumbi 44.8 bakoresha iya Mango Telecom Ltd, 13.687 bakoresha iya BSC Ltd, abandi bigabanyijwe n’ibindi bigo.

Muri 62.9 ku ijana bakoresha internet mu gihugu, benshi bakoresha EDGE (2G) bangana na miliyoni 5.8 (46.1%), abakoresha 3G ni miliyoni 1.5 (12.1%) naho abakoresha 4G bari 587.109 (4.6 %).

Iyo bigeze kuri internet itari ngendanwa (Fixed internet), imibare yerekanye ko mu bafatabuguzi 8.890, nibura 99.1 ku ijana bakoresha internet ifite umuvuduko uri hejuru cyangwa ungana na 256 kbps, mu gihe 0.9 ku ijana ari bo bakoresha iri munsi ya 256 kbps.

Barimo 20 bakoresha iy’icyogajuru, 115 bakoresha DSL (Digital Subscriber Line), 115 1.760 bakoresha Terrestrial fixed wireless, 5,853 bakoresha imigozi igezwa ku nyubako na 1,242 bakoresha ubundi buryo.

Iyo raporo kandi igaragaza ko mu gihembwe cya mbere abantu batunze telefoni mu Rwanda bari miliyoni 9.8, bangana na 77.9 ku ijana.

Ugereranyije igihembwe cya mbere cya 2019 n’igihembwe cya mbere cya 2020, umubare w’abafatabuguzi ba Airtel Rwanda Ltd biyongereyeho 0.2 ku ijana baba 44.6 ku ijana bya telefoni zose mu gihugu, naho aba MTN Rwanda Ltd bagabanukaho uwo mubare bagera kuri 55.4 ku ijana.

Raporo ngarukamwaka ku biciro bya internet, Worldwide Mobile Data Pricing, yerekanye ko mu 2021 u Rwanda ruhagaze ku mwanya wa 70 ku Isi, n’uwa 13 muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu kugira internet ihendutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .