00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Australie yaciye agahigo mu kugira internet yihuta kurusha izindi ku Isi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 24 May 2020 saa 01:28
Yasuwe :

Abashakashatsi bo muri Australie baciye agahigo ko gukoresha internet yihuta kurusha izindi ku Isi, aho iyo babonye ishobora gukoresha nibura terabyte 44.2 mu isegonda.

Itsinda ryo muri Kaminuza yitwa Monash, Swinburne na RMIT niryo ryakoze ubwo bushakashatsi. Ryifashishije agakoresho gato bashyize mu muyoboro ukoreshwa mu guhanahana amakuru mu itumanaho rikoreshwa mu Mujyi wa Melbourne.

Ako gakoresho bagashyize ku muyoboro usanzwe ukoreshwa n’Ikigo cy’Igihugu muri Australie gishinzwe umuyoboro wa internet, aba ariwo wakoreraho ubushakashatsi.

Aba bahanga bavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri cyangwa itatu, bene ako gakoresho kazaba kaboneka ku buryo kakoreshwa mu bushakashatsi hanyuma mu gihe cy’imyaka itanu kagatangira gucuruzwa.

Magingo aya, Singapore niyo icuruza internet yihuta kurusha izindi zose aho umuturage ashobora kugura internet imuha megabyte (mbps) 197.3 mu isegonda.

Ubusanzwe muri Australie, ikigereranyo cy’uburyo internet yihuta kiri kuri mbps 43.4, igenda gahoro nibura inshuro 1000 ugereranyije n’iyo aba bashakashatsi babonye mu igerageza ryabo.

Iyo internet babonye, ihesha umuntu uri kuyikoresho ubushobozi bwo kuba yamanura (download) filimi nibura 1000 zifite amashusho ya HD mu gihe cy’isegonda.

Nko mu Bwongereza ho, umuyoboro mugari wa internet uvuduka ku kigero cya mbps 64.

Ako gakoresho bifashishije kugira ngo babone iyi internet, kari mu bwoko bumwe n’akifashishwa mu miyoboro migari ya internet (fibre-optique) hirya no hino ku Isi.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi, byatanze isura y’uko mu gihe kiri imbere internet izaba imeze hirya no hino ku Isi.

Ubusanzwe internet yo mu Mujyi wa Melbourne iba ifite mbps 43.4

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .