00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COVID-19: MTN yasobanuye impamvu hari aho internet igenda buhoro n’ingamba zo kubikemura

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 April 2020 saa 02:07
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko abakoresha imiyoboro yayo biyongereye muri iyi minsi abaturarwanda basabwe kuguma mu rugo, ku buryo byatumye imiyoboro imwe n’imwe ikoreshwa cyane, internet cyangwa guhamagara bikagenda gahoro.

MTN Rwanda yatangaje ko igiye kwagura imiyoboro imwe n’imwe mu maguru mashya kugira ngo icyo kibazo gikemuke.

Hashize iminsi bamwe mu bakoresha MTN Rwanda bavuga ko bafite ikibazo cya internet igenda gahoro cyangwa bahamagara amajwi akazamo ibibazo.

MTN Rwanda yatangaje ko intandaro y’uko kugenda gahoro, yaturutse ku bwiyongere bw’abakoresha imiyoboro yayo, kuko mu minsi mike ishize hafashwe ingamba zo kuguma mu ngo, ikoreshwa ry’imiyoboro ya MTN ryiyongereyeho 40 %.

MTN ivuga ko mu bice bituwe hari aho ubwo bwiyongere bwazamutse, bwikuba kabiri ugereranyije n’uko imiyoboro yabo yakoreshwaga mu minsi isanzwe.

Ibinyujije kuri Twitter, MTN yagize iti “Ubu bwiyongere buri hirya no hino ku Isi ku bigo by’itumanaho. Kwiyongera kw’abakoresha umuyoboro byateye umuvundo ku buryo mu duce tumwe na tumwe abakiliya bari guhura na internet igenda gahoro.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Ndatira Fabrice, yavuze ko imiyoboro imwe n’imwe mu Mujyi wa Kigali igiye kwagurwa kugira ngo ibashe guhaza abayikoresha bose.

Mu Mujyi wa Kigali, imiyoboro izagurwa bitarenze tariki 30 Mata 2020 naho mu bice byo hanze ya Kigali izagurwa bitarenze Gicurasi na Kamena uyu mwaka.

Mu Karere ka Gasabo imiyoboro izagurwa mu duce 27 dutandukanye tugize ako karere, muri Kicukiro izagurwa mu duce 17, Nyarugenge izagurwa mu duce 10.

Bamwe mu batanze ibitekerezo babicishije kuri Twitter ya MTN Rwanda, bagaragaje ko uduce twa Kicukiro nka Samuduha, Kanombe-Kabeza, Nyamirambo muri Nyarugenge n’ahandi ari hamwe mu hari ikibazo cyo kugenda gahoro kwa Internet.

Ndatira mu kubasubiza yagize ati “Gukoreshwa kw’imiyoboro yacu kwariyongereye mu duce tumwe na tumwe. Twatangiye kwagura iyo miyoboro. Kabeza iri mu duce turi bwagure imiyoboro yacu. Turaza kwihutisha iki gikorwa, turizera ko bizakemura ikibazo cyawe.”

Ndatira yavuze ko bumwe mu buryo bashobora gukoresha bagura imiyoboro ya MTN Rwanda, nko ku bakoresha Internet harimo kongeraho imiyoboro yindi (carriers) ifasha isanzweho mu gihe abayikoresha babaye benshi.

Yijeje ko internet izihuta imiyoboro nimara kwagurwa. Ati “Mu kwagura imiyoboro yacu, turizera ko internet izihuta kurushaho.”

MTN Rwanda ni sosiyete yageze bwa mbere mu Rwanda mu 1998, ikaba ari nayo ifite abakiliya benshi kuko imibare iheruka y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, yerekana ko ifite abafatabuguzi basaga miliyoni enye.

MTN yatangaje ko igiye kwagura imiyoboro yayo mu maguru mashya ku buryo ahari ibibazo bya internet bikemuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .