00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google yagize ikibazo, Youtube na Gmail byahagaze ku Isi yose

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 December 2020 saa 03:26
Yasuwe :

Serivisi z’Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya Google zirimo Gmail na YouTube n’izindi zizishamikiyeho zahagaze mu bice bitandukanye by’Isi.

Ikibazo muri serivisi za Google cyagaragaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Ukuboza 2020.

Uwageragezaga gusura Gmail yahabwaga ubutumwa bumubwira ko mu bubiko [server] bwa Google harimo amakosa adashobora gutuma yinjiramo bugira buti “Temporary Error”.

Bwakomezaga buvuga ko “Turiseguye ariko konti yawe ntiri kuboneka. Dusabye imbabazi ku ngaruka zishobora kuba zabayeho kandi turabasaba kongera kugerageza mu kanya gato.’’

Iki kibazo cyatangiye kugaragara mbere ya saa Sita, aho porogaramu za Google zirimo YouTube, email, Google Drive, Android Play Store, Maps na Docs bitashobokaga kuzinjiramo no kuzikoresha.

Abantu batandukanye ku Isi ndetse n’ibigo bikoresha izi serivisi bagaragaje ko bagize ikibazo cyo kuzinjiramo.

The Independent yanditse ko ikibazo Google yagize mu ikoranabuhanga ryayo gishobora kuba gifite umuzi mu Bwongereza.

Google yijeje ko iza gutanga itangazo ivuga kuri iki kibazo mu gihe kiza kuba cyakemutse.

Google yagize ikibazo, Youtube na Gmail byahagaze ku Isi yose
Youtube yahagaze ku Isi yose kubera ikibazo Google yagize mu ikoranabuhanga ryayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .