Ibi bishingira ku buryo izi mbuga zikoreshwa n’abaturage, cyane cyane uburyo zishobora kubagira imbata ndetse zikanakoreshwa n’abandi bantu mu guhindura imitekerereze y’abandi.
Gusa indi ngingo ikomeye uyu mugabo ashingiraho ibi, ni ijyanye n’uburyo ibigo bicunga imbuga nkoranyambaga bikoresha mu kwiharira amakuru y’abakiliya babyo, ashobora gukusanywa akaba yakoreshwa bitagizwemo uruhare na nyirayo.
Aya makuru yavuzwe kuri Facebook na TikTok, ariko biba akarusho mu minsi ishize ubwo hatangazwaga ko umwe mu bakozi ba TikTok muri Amerika, yaba yarakoresheje amakuru y’abakoresha uru rubuga mu buryo butemewe n’amategeko.
Amakosa nk’aya ni yo atuma Musk yibaza niba imbuga nkoranyambaga zidashobora kugira uruhare mu kurangiza iterambere ry’ikiremwamuntu, Musk avuga ko rishingiye ku kwishyira no kwizana kwa muntu, ikintu gishobora guhinduka amateka mu gihe amakuru ya buri wese ashobora gukoreshwa mu kumufatira ibyemezo kandi nta burenganzira yatanze, ahubwo bigashoboka gusa bitewe no gukoresha urubuga nkoranyambaga.
Hari abavuga ko ibyo Musk yavuze bifitanye isano no gutesha agaciro TikTok na cyane ko ari rwo rubuga rwa mbere rukunzwe n’abakiri bato muri Amerika, bityo Musk akaba ari gukoresha amayeri yo kugira ngo rutakarizwe icyizere, bityo urubuga rwe rwa Twitter rurusheho kuganwa n’abakiri bato.
Ibi kandi bishingira ku kiganiro Musk aherutse kugirana n’abakozi b’uru rubuga, aho atabahishe ko TikTok yitwara neza muri rusange, ku buryo intego afite zo kugira abantu miliyari bakoresha Twitter, zikomwa mu nkokora cyane n’uburyo TikTok ikunzwe.
Donald Trump akiri Perezida yakoze ibitari bisanzwe ubwo yatangizaga umushinga wo gukumira ikoreshwa rya TikTok muri Amerika, aho ikoreshwa n’abarenga miliyoni 100, icyo gihe akaba yarashinjaga urwo rubuga kwiba amakuru y’Abanyamerika akajyanwa mu Bushinwa, aho TikTok ikomoka.
Iki cyifuzo ariko ntabwo cyashyizwe mu bikorwa na Biden wamusimbuye kuko yanze kugisinyira ngo kibe itegeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!