00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Instagram yatangiye kugenzura imyaka y’abayikoresha yifashishije amafoto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 June 2022 saa 12:01
Yasuwe :

Instagram yatangiye kugerageza uburyo bushya bwo kugenzura imyaka y’abakoresha uru rubuga nkoranyambaga, yifashishije isuzumwa ry’amafoto.

Ubu buryo bwo kugenzura imyaka hifashishishijwe gusuzuma isura y’umuntu, bwubatswe n’ikigo Yoti cyifashisha ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence ndetse cyamaze kwemerwa mu Budage nk’icyafasha mu kurengera urubyiruko rukoresha internet.

Igerageza ry’ubu buryo rizahera ku bakoresha instagram batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu itangazo yasohoye, Instagram yagize iti "Turimo kugerageza ubu buryo kugira ngo twizere ko ingimbi n’abangavu kimwe n’abakuze, bareba ibijyanye n’ikigero cyabo."

Muri ubwo buryo, abantu batazabasha kugaragaza ko barengeje imyaka 13 ntibazemererwa gukoresha Instagram.

Mu mategeko Instagram igenderaho, umuntu utaruzuza imyaka 13 ntiyemerewe gufunguraho konti. Mu gihe konti ari iy’umwana utaruzuza imyaka 13, bigomba kuba bigaragaraho ( muri bio) ko iyo konti igenzurwa n’umubyeyi we cyangwa undi ubifite mu nshingano.

Instagram izaba ikoresha uburyo bubiri: Ubwa mbere, ni uburyo bwo kwifata amashusho, Instagram ikazajya ihita iyoherereza Yoti.

Icyo kigo kizobereye mu ikoranabuhanga kizajya kigenzura isura, maze kigenekereze imyaka y’umuntu ugaragara muri ayo mashusho, kimenyeshe Instagram ibyo cyabonye.

Uburyo bwa kabiri ni icyo Instagram yise "social media vouching." Muri ubwo buryo, umuntu ushaka gukoresha Instagram azajya asaba abantu batatu bamukurikira kwemeza ko ari mukuru.

Buri muntu uzemererwa kugira icyo abivugaho agomba kuba arengeje imyaka 18, afite iminsi itatu yo gusubiza.

Instagram yatangaje ko ubu buryo bushya "buzakumira ko abana bakoresha uburyo nka Facebook Dating, abakuru kuba bakwandikira abana no kuba abana babona ibijyanye no kwamamaza birenze ikigero cyabo."

Biteganywa ko mu kugenekereza imyaka y’umuntu, Yoti izaba yifashisha amasura y’abandi bantu bari mu kigero kimwe, bemeye ko yakoresha amakuru yabo muri aka kazi.

Yoti ivuga ko amafoto akoreshwa mu guha amakuru Artificial Intelligence, yafashwe biciye mu mucyo ndetse umuntu ashobora gusiba ifoto ye igihe abishakiye.

Amakuru yakusanyijwe ku bana bafite munsi y’imyaka 13, byagiye bibanza gutangirwa uburenganzira n’ababarera.

Ubusanzwe Instagram ntiyari ishishikajwe no kugenzura imyaka y’abayikoresha, kugeza ubwo igitutu cyayibagaho cyinshi mu 2019, kizamuwe n’abaharanira uburenganzira bw’abana.

Nyuma, Instagram yahise itangira gusaba abayikoresha kwemeza amatariki yabo y’amavuko. Yaje gushyiraho uburyo bwo kugenzura imyaka hanakoreshejwe indangamuntu.

Ubu buryo bushya ariko bushobora kutishimirwa n’abantu badashaka ko amafoto yabo yakohererezwa ikindi kigo, hanze y’icyo bashaka kuyashyiraho.

Icyakora, Yoti ivuga amafoto azajya yifashishwa mu kugenzura imyaka azajya ahita asibwa, atazakoreshwa mu bindi.

Instagram yatangiye kugenzura imyaka y'abantu ishingiye ku mafoto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .