00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KTRN Rwanda igiye korohereza Abanyarwanda gutunga telefoni zikoresha internet ya 4G

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 July 2022 saa 11:51
Yasuwe :

Ikigo kiranguza Internet ya 4G mu Rwanda, Korea Telecom Rwanda Networks (KTRN), cyasinye amasezerano na Infinix icuruza telefoni zigezweho mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda gutunga telefone zigezweho kandi zorohereza buri wese gukoresha internet ya 4G n’iyisumbuyeho.

Ubusanzwe iyo umuntu agiye kugura telefoni ya Smartphone usanga hari indi bimeze kimwe ariko wabaza umucuruzi ugasanga ibiciro byazo bitandukanye. Rimwe na rimwe ntashobora kukwibira ibanga ngo akubwire ko impamvu zirutana ari uko imwe ikoresha 4G indi ntibishoboke bitewe n’ubushobozi uwayikoze yayihaye.

Ibi bituma umuntu ashobora kugura telefoni itabasha kwakira internet ya 4G cyangwa iyisumbuyeho mu gihe nyamara aho ikoranabuhanga riri kugana hakenewe ko abantu bisanga mu gukoresha internet yihuta.

Mu gukemura imbogamizi abaguzi bahuraga na zo mu gihe bagiye kugura telefoni zigezweho, ikigo kiranguza Internet ya 4 G mu Rwanda, KTRN, cyagiranye amasezerano y’ubufatanye n’abacuruza telefoni yitezweho korohereza buri wese gutunga telefoni yoroshya ikoreshwa rya internet ya 4G n’iyisumbuyeho.

Ni amasezerano KTRN Rwanda yagiranye na Infinix nka kimwe mu bigo bicuruza telefoni mu Rwanda mu rwego rwo kugeza ku baturarwanda internet ya 4G mu mujyo umwe n’uwa Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko buri muturage yatunga telefoni igezweho.

Kugeza ubu KTRN Rwanda niyo yonyine ifite ubushobozi bwo kuranguza internet ya 4G ku bindi bigo biyicuruza mu gihugu harimo n’ibigo by’itumanaho ndetse n’ibindi.

Gusinyana amasezerano na Infinix Mobility iri no ku mwanya wa mbere mu gucuruza telefoni nyinshi mu Rwanda, KTRN, izatanga inkunga mu rwego rwo kugabanya icyuho kiri hagati y’ibiciro bya telefoni zikoresha internet ya 3G na internet ya 4G ku buryo izo telefoni zitangirwa ku biciro bingana.

Si ibyo gusa kandi kuko uguze telefoni ikoresha 4G azahabwa na MANGO Telecom, ipaki y’ukwezi ya internet ya 4G ingana na 10GB ku buntu.

Umuyobozi Mukuru wa KTRN, Daeheak AN, yavuze ko gukorana n’ikigo cy’ubucuruzi nka Infinix mu Rwanda bizorohereza buri wese gutunga telefoni ndetse no gukoresha internet yihuta ya 4G ku giciro kiza.

Ati “Nyuma yo kugenzura igurishwa rya telefoni zitandukanye zemera internet ya 4G na 3G ku isoko, twasanze ko igiciro ari yo mbogamizi kuri benshi. Twiyemeje gukorana na INFINIX mu rwego rwo kugabanya ibiciro kuri telefoni zorohereza ikoreshwa rya internet ya 4G kandi bizatuma abantu bose babasha kuzigondera.”

Biteganyijwe ko nkunganire igomba gutangwa na KTRN kuri telefoni yakira 4G izahabwa Infinix kugira ngo ibiciro byazo bigabanuke.

Impamvu zituma KTRN Rwanda yifuza ko internet ya 4G yagera kuri bose ni uko kugeza ubu iki kigo kibasha kugeza umuyoboro wa 4G nibura kuri 98% by’ahatuwe mu Rwanda; kandi n’Abanyarwanda benshi bakaba bari kugezwaho telefoni zigezweho.

Umuyobozi uhagarariye Infinix mu Rwanda, Rick Zhang yavuze ko gukorana na KTRN muri uyu mushinga ari ingenzi cyane ku banyarwanda cyane ko biri mu murongo wa Leta y’u Rwanda wo kugeza internet ihendutse kuri bose.

Ati “Twishimiye kuba bamwe mu bagize uruhare muri uyu mushinga, nk’uko biri mu murongo wa Guverinoma y’u Rwanda yo kugera ku iterambere no kugabanya ubukene binyuze mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Natwe intego yacu nyamukuru ni ukongera telefoni ngendanwa no gusakaza internet zifashishwa mu ihererekanya amafaranga ndetse n’izindi serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Aya masezerano hagati ya KTRN Rwanda na Infinix biteganyijwe ko azamara amezi atatu, aho atangira kubahirizwa kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022.

Abanyarwanda bashishikarizwa kudacikwa n’ayo mahirwe yo kuba bagura telefoni zakira internet ya 4G ku giciro gito ku iduka rya Infinix hirya no hino mu gihugu.

KTRN yiyemeje guteza imbere ikoreshwa rya 4G mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .