00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibohora27: KTRN yashimye icyerekezo cy’u Rwanda mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 July 2021 saa 08:31
Yasuwe :

Ikigo kiranguza internet ya 4G mu Rwanda, Korea Telecom Rwanda Networks (KTRN), cyifatanyije n’u Rwanda mu byishimo byo kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 27, kinishimira intambwe kimaze gutera mu rwego rwo kwimakaza ikoranabuhanga mu gihugu.

U Rwanda nk’igihugu gifite intumbero yo guteza imbere ikoranabuhanga, ikoreshwa rya internet rikomeje gushyirwamo imbaraga, dore ko kugeza ubu abagera kuri miliyoni enye aribo babasha kurikoresha, kandi mu bikorwa binyuranye byaba ubuvuzi, uburezi, ingendo n’imiyoborere myiza ryarimakajwe.

KTRN ni ikigo cyageze mu Rwanda mu 2014 kije gutanga internet ya 4G LTE n’umuyoboro ukwirakwiza internet wa ‘fibres optiques’.

Kugeza ubu iki Kigo ni cyo kiranguza internet ya 4G ku bigo bitandukanye birimo iby’itumanaho n’ibiyicuruza, kikaba gifite n’uburenganzira bwo kuranguza ubundi bwoko bwa internet burenze kuri 4G buzaza mu Rwanda nka 5G n’ubundi.

Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri KTRN, Mugisha Robert, yavuze ko mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru ya 27 yo Kwibohora bifatanyije na leta mu kwishimira ibyiza yagezeho ariko by’umwihariko uburyo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikomeje kwitabwaho.

Ati “Turashimira Leta y’u Rwanda ku bintu imaze kugeraho ariko by’umwihariko turishimira cyane ibyagezweho mu rwego rw’ikoranabuhanga ari na rwo tubarizwamo.”

Muri ibi bihe bisaga amezi 18 u Rwanda ruri guhangana n’icyorezo cya Covid-19, abantu benshi basabwe gukorera mu rugo hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo, KTRN yagabanyije ibiciro bya internet ku kigero cya 70% kugira ngo buri muturarwanda abashe gukoresha internet yihuta kandi ihendutse bityo akazi korohere buri wese uri gukorera mu rugo.

Mugisha yagaragaje ko nubwo ari igihe kigoranye, bageze kuri byinshi aho bongereye n’ubushobozi bwo kugeza ku Banyarwanda internet k u kigero cya 98.07% ari na ko abacuruzi (POS n’aba-agents) ba 4G LTE bakomeza kwiyongera umunsi ku wundi mu gihugu hose.

Kugeza ubu serivisi nyinshi zitandukanye zikoresha ikoranabuhanga hamwe na internet ya 4G. Mugisha yavuze ko by’umwihariko muri uyu mwaka 2021 ku bigo bya Leta byari bisanzwe ku muyoboro wa 4G LTE, hiyongereyeho ibigo birenga 1000 ni ukuvuga amashuri n’ibitaro. Ibigo bya Leta n’ibitari ibya Leta byahawe internet mu rwego rwo kwihutisha no kunoza imitangire ya serivisi.

Mugisha yavuze ko ibyo byose babikesha ubufatanye, imiyoborere myiza n’ubuyobozi bwiza bwa Leta y’ u Rwanda muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa KTRN, DaeHeak AN (Aaron), yavuze ko icyo kigo cyifurije Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo Kwibohora by’umwihariko Perezida Paul Kagame na Goverinoma muri rusange.

Yagize ati “Abayobozi, abakozi n’abakoresha 4G LTE bose, bifurije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Guverinoma, Abanyarwanda n’abarutuye bose umunsi mwiza wo Kwibohora inshuro 27.”

Ubuyobozi bwa KTRN buvuga ko bukomeje ishoramari bitewe n’icyizere ndetse n’ubufatanye bwiza hagati ya KTRN na Leta y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa KTRN, DaeHeak AN (Aaron), yavuze ko icyo kigo cyifurije Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo Kwibohora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .