00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mango 4G yamuritse ku mugaragaro telefoni nshya yagenewe abakoresha internet yayo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 September 2021 saa 11:30
Yasuwe :

Sosiyete icuruza Internet mu Rwanda, Mango 4G, yamuritse ku mugaragaro telefoni nshya "Akeza 4G Smartphone" yagenewe abakoresha internet yayo.

Iyo telefoni ikozwe mu buryo bw’amatushi ariko imikorere yayo ntaho itaniye n’iya telefoni nini "Smartphone" kuko buri porogaramu yose ishobora gushyirwamo kandi igakora ku buryo bugezweho.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Nzeri 2021, ni bwo ubuyobozi bwa Mango 4G bweretse itangazamakuru iyo telefoni nshya yitezweho kongera umubare w’Abanyarwanda batunze telefoni zigezweho kandi bakoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Umuyobozi wa Mango 4G, Niyomugabo Eric, yavuze ko bahisemo gukora telefoni ihendutse kandi ikubiyemo byose nkenerwa mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kugira ngo buri Munyarwanda wese abashe kurikoresha.

Yagize ati “Twahisemo gukora iyo telefoni kugira ngo n’ab’amikoro make badasigara Kandi hari ibyo bifuzaga kugeraho. Murabizi ko hari gahunda ya Leta y’uko buri Munyarwanda atunga smartphone, Akeza 4G Smartphone nayo izafasha muri iyo gahunda kuko buri wese ashobora kuyigurira.”

Yagaragaje ko mu rwego rwo gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yo kurushaho kugeza ikoranabuhanga ku Banyarwanda, Mango 4G yazanye telefoni ikora mu buryo bwihariye.

Yakomeje agira ati "Dufite amahirwe yo kuba mu gihugu gifite umuyobozi ufite intumbero n’iterambere, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bityo AKEZA 4G Smartphone yaje gufasha intego ze kugera ku Banyarwanda ngo bature mu Isi y’ikoranbuhanga."

Umukozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Mango 4 G, Nsengiyumva Dieudonné, yavuze ko biteguye guhaza Abanyarwanda bose bifuza izo telefoni cyane ko ziteranyirizwa mu Rwanda bityo bizihutisha serivisi ku bazikeneye.

Yagaragaje ko kandi batazibanda mu mijyi gusa ahubwo ko bazarushaho kwegera abaturage bo mu bice by’icyaro cyane ko ari telefoni ishobora kwifashishwa muri byose ndetse n’abantu b’ingeri zose.

Kugira ngo umuntu abone telefoni ya Mango 4G smartphone, bimusaba kugura internet ya 36.000 Frw azakoresha mu gihe cy’umwaka. Ni ukuvuga ko ahabwa 3000 Frw bya buri kwezi mu mezi 12. Agahabwa na telefoni nk’inyongera kuri iyo internet yaguze.

Kuba itangirwa ubuntu, hari ushobora kwibaza ibibazo bijyanye n’ubushobozi bwayo, gusa ni telefoni yihariye kuko 100% ifata internet ya 4G.

Ni telefoni nziza kandi ifite ubuziranenge kimwe n’ibikoresho byayo. Yorohera buri wese kuyikoresha ku buryo nta mpungenge Abanyarwanda bakwiye kugira.

Porogaramu wasanga muri iyo telefoni zirimo WhatsApp, Facebook, Twitter, YouTube, Google Maps, Radio, Bluetooth, Google, Cameras ebyiri, itoroshi, imyanya ibiri ya SIM card, batiri iramisha umuriro n’ibindi.

Undi mwihariko ni uko ifite n’umwanya wo gushyiramo indi Sim card itari iya Mango 4 G kandi uwayihawe ahabwa garanti y’umwaka wose.

Kugeza ubu Smartphone ya AKEZA 4G iboneka mu maduka yose ya Mango4G mu gihugu hose, kandi ushobora no gukoresha imiyoboro y’itumanaho ya Mango 4G kugira ngo umenye amakuru yerekeye aho wayikura. Ushobora guhamagara umurongo utishyurwa ari wo 2550 cyangwa ukanyura ku mbuga nkoranyambaga za Mango4 G zirimo, Instagram: @mango4g, Twitter: @mango4 na Facebook: @mango4g.

Rocky Kirabiranya ni we wagaragaje iyi telefoni yitwa Akeza 4G Smartphone
Umukozi Ushinzwe Ubucuruzi Muri Mango, Nsengiyumva Dieudonné, yagaragaje ko biteguye guhaza isoko ryo mu Rwanda
Umuyobozi wa Mango 4G, Niyomugabo Eric, yavuze ko iyi telefoni izatuma Abanyarwanda barushaho gukoresha ikoranabuhanga
Telefoni itangirwa ubuntu ku muntu waguze internet ya 36.000 Frw
Izi telefoni zizanafasha muri gahunda ya Leta yo kuzigeza ku baturage
Lucky Nizeyimana na we yahawe iyi telefoni nk'umwe mu bari bitabiriye igikorwa cyo kuyimurika ku mugaragaro
Phil Peter na we ari mu bahawe iyi telefoni
Umunyamakuru w'Imikino kuri B&B, Benjamin Gicumbi ari mu bahawe telefoni nshya ya Mango 4G

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .