Sean Lyndersay uhagarariye porogaramu nshya y’uru ruganda yitwa Microsoft Edge yasimbuye Internet Explorer, yavuze ko izahagarikwa tariki 15 Kamena 2022. Bivuze ko hakiri umwaka wo kuyifashisha ku bayikoresha.
Internet Explorer yatangiye tariki 16 Kanama 1995, yagiye yigarurira Isi y’ikoranabuhanga uko murandasi yagendaga irushaho gukoreshwa, kugeza ubwo mu 2004 iciye agahigo ikiharira isoko ry’abantu bakoresha murandasi bashakisha, ku gipimo cya 95%. Yakomeje muri iyo nzira kugeza mu 2012, ubundi nyuma yaho itangira kubura abafana.
Icyo gihe izindi porogaramu zifasha abantu gushakisha ibintu kuri internet zari zimaze igihe zivutse, zizana udushya Internet Explorer itagiraga zitangira kwigarurira imitima y’abakoresha murandasi, harimo nka Chrome ya Google yatangiye mu 2008 yazanye umwihariko wo gukoreshwa muri telefone ngendanwa, bituma imenyekana cyane.
Kugeza ubu Chrome ni yo ifite isoko rinini ku Isi, aho yihariye 65% by’abashakisha kuri murandasi, igakurikirwa n’iyitwa Safari y’Ikigo Apple gikora telefone za iPhone, ifite 19%, iya gatatu ikaba Firefox ya Mozilla ifite 3.59%, iya kane ni Edge yasimbuye Internet Explorer ifite 3.39% nk’uko bitangazwa n’ikigo cya Statscounter gikora ubusesenguzi bw’imbuga z’ikoranabuhanga.
Sean Lyndersay watangaje iby’ihagarikwa rya Internet Explorer, yavuze ko Microsoft Edge yayisimbuye ifite udushya twinshi ndetse yaje ikosora amakosa yose ya Internet Explorer, aho yihuta cyane kuyirusha, ikagira n’uburyo bugezweho bwo gushakisha ibintu bitandukanye.
Guhagarikwa kw’iyi porogaramu ntabwo bije bitunguranye kuko muri Kanama 2020 Microsoft yatangaje ko iyi porogaramu izaba yahagaritswe muri Kanama 2021, gusa igihe kiza kwigizwa inyuma.
Nubwo izahagarikwa mu 2022, tariki 17 Kanama 2021 ntibizaba bigishoboka ko Internet Explorer ikoreshwa muri serivisi zitandukanye za Microsoft nka Microsoft 365, Outlook ikoreshwa mu kohererezanya email ndetse na One Drive ikoreshwa mu kubika ibintu ubikuye kuri murandasi (download).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!