00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda igiye guhagarika internet ya ’4G unlimited’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kamena 2020 saa 01:30
Yasuwe :

Ikigo cy’Itumanaho MTN Rwanda cyatangaje ko guhera ku wa 1 Nyakanga kizahagarika kugurisha internet ya 4 G umuntu yajyaga akoresha ikarangira gusa bijyanye n’itariki yahawe, izwi nka 4G unlimited internet.

Iki kigo cyatangaje ko ariko abakiliya bari bayiguze bazakomeza kuyikoresha, kugeza iminsi 30 bahawe ubwo bayiguraga, irangiye. Ni internet iyo umuntu yayiguze, yayikoreshaga yisanzuye nta mpungenge z’uko ishobora gushira ibyo ashaka gukora bitarangiye.

Mu butumwa yashyize ahagaragara, MTN Rwanda yakomeje iti "Ariko, nugura iyo internet yawe mbere y’iyo tariki yavuzwe, ushobora kuyikoresha kugeza irangiye nyuma y’iminsi 30 uhereye igihe wayiguriye."

MTN Rwanda yatangaje ko izindi bundle za 4G zizakomeza kugurwa abantu bakanze *345# nk’uko bisanzwe, bagakurikiza ibisabwa.

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, yo kugeza ku wa 31 Werurwe 2020, igaragaza ko abakoreshaga internet mu Rwanda bari miliyoni 7.9. MTN Rwanda niyo ifitemo benshi kurusha ibindi kigo kuko bari miliyoni 4.3. Muri abo, abakoreshaga internet ya 4G bari 387,430, bivuze ko benshi bari ku muyoboro wa 2G na 3G.

RURA igaragaza ko muri icyo gihe ikoranabuhanga rya 4G LTE ryageraga kuri 97.6% by’ubusobwose bw’igihugu, naho urebye aho abatrage batuye, rigera kuri 98.9%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .