00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutumwa bwa Twitter bubika Chadwick wakinnye muri Black Panther bwaciye agahigo ku Isi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 August 2020 saa 08:38
Yasuwe :

Ubutumwa bwatambukijwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu bubika Chadwick Boseman wari umukinnyi w’ikirangirire muri sinema, bwaciye agahigo ku Isi ko kuba aribwo bwakunzwe cyangwa bwashyizweho “Likes” nyinshi kurusha ubundi bwose bwanditswe.

Konti ya Twitter ya Boseman niyo yabitse urupfu rwe. Hanyujijweho ifoto ye iri mu mabara y’umweru n’umukara iherekejwe n’itangazo rivuga ko uyu mugabo w’imyaka 43 yapfuye azize kanseri y’amara yari amaranye imyaka ine.

Ubu butumwa bwakwiriye hose ku Isi, ku buryo mu masaha 24 gusa bwari bumaze gushyirwaho “like” miliyoni 6.3. Ubundi butumwa bubukurikiye muri uku guca agahigo ni ubwa Barack Obama bwo mu 2017 ubwo yasangizaga abamukurikira ifoto ari guhengereza abana bari hejuru mu idirishya akayiherekesha amagambo yavuzwe na Nelson Mandela. Bwo bwagize “Likes” miliyoni 4.3.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .