Konti ya Twitter ya Boseman niyo yabitse urupfu rwe. Hanyujijweho ifoto ye iri mu mabara y’umweru n’umukara iherekejwe n’itangazo rivuga ko uyu mugabo w’imyaka 43 yapfuye azize kanseri y’amara yari amaranye imyaka ine.
— Chadwick Boseman (@chadwickboseman) August 29, 2020
Ubu butumwa bwakwiriye hose ku Isi, ku buryo mu masaha 24 gusa bwari bumaze gushyirwaho “like” miliyoni 6.3. Ubundi butumwa bubukurikiye muri uku guca agahigo ni ubwa Barack Obama bwo mu 2017 ubwo yasangizaga abamukurikira ifoto ari guhengereza abana bari hejuru mu idirishya akayiherekesha amagambo yavuzwe na Nelson Mandela. Bwo bwagize “Likes” miliyoni 4.3.
"No one is born hating another person because of the color of his skin or his background or his religion..." pic.twitter.com/InZ58zkoAm
— Barack Obama (@BarackObama) August 13, 2017
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!