00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wikipedia yashyizeho amabwiriza ngengamyitwarire mashya areba abayikoresha bose

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 3 Gashyantare 2021 saa 05:50
Yasuwe :

Umuryango Wikimedia Foundation ufite urubuga rwa Wikipedia, uritegura kumurika amahame ngengamyitwarire mpuzamahanga ku nshuro ya mbere, hagamijwe gukemura ibibazo byakunze kuyivugwaho birimo kunanirwa guhashya ikandamizwa rirukorerwaho, ndetse no kunanirwa gutanga urubuga rungana ku bantu b’ingeri zose.

Uru rubuga rwakunze gushyirwa mu majwi ku bw’imyitwarire ibangamye, kunyuzwaho ibintu byo kwibasirana, ndetse n’ibindi byinshi by’ibibazo bijya bigaragazwa mu binyuzwa kuri urwo rubuga, bikaba ari byo byatumye yongera kuvugurura amategeko ndetse no gushyiraho uburyo bwo kuyashyira mu bikorwa.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Wikimedia Foundation, Maria Sefidari, yavuze ko babonye ko ari ngombwa ko bongera kuvugurura imikorere kugira ngo abantu bose bisangemo.

Ati “Dukeneye kurushaho kutagira uwo duheza. Turacyabura amajwi menshi, turacyabura abagore, turacyabura n’andi matsinda atandukanye y’abatibashije.”

Bitandukanye n’ibikorwa na Facebook Inc na Twitter Inc, zishyira imbaraga nyinshi mu kugenzura ibinyuzwaho, uru rubuga rwa Wikipedia rwujuje imyaka 20 mu kwezi gushize, rwo ruba rurangamiye ku bakorerabushake batishyurwa mu kugenzura imyitwarire y’abarukoresha.

Wikimedia yavuze ko yifashishije abakorerabushake barenga 1500 bo ku migabane itanu bakoresha indimi 30 zitandukanye mu gushyiraho aya mategeko mashya, nyuma y’uko Inama y’Ubutegetsi muri Gicurasi umwaka ushize, yemereje gushyiraho amategeko mashya.

Umuyobozi wa Wikimedia Foundation, Katherine Maher, yagize ati “Hamaze igihe hari gahunda yo gukora amahindura, byatwaye igihe kugira ngo dushyireho gahunda izafasha abantu kumva impamvu ibi byihutirwa.”

Amahame ngengamyitwarire mashya abuza itoteza haba ku rubuga cyangwa atari ku rubuga, imyitwarire idahwitse irimo imbwirwaruhame z’urwangano, kwibasira umuntu bitewe n’uko ateye, iterabwoba, cyangwa gukurikirana umuntu mu nyandiko ze zitandukanye hagamijwe kujora ibyo akora.

Aya mabwiriza kandi abuza gushyiraho ku bushake amakuru atariyo cyangwa abogamye.

Maher yavuze ko impungenge zagaragajwe na bamwe mu bakoresha uru rubuga ko aya mabwiriza yazatuma rwizengurukaho gusa, rugatanga amakuru adahagije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .