00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite bo muri Amerika batoye umushinga w’itegeko rikomanyiriza TikTok

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 March 2024 saa 10:43
Yasuwe :

Abadepite bagize komite ishinzwe ingufu n’ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batoye umushinga w’itegeko rikomanyiriza urubuga nkoranyambaga rwa TikTok rw’Abashinwa.

Uyu mushinga wateguwe na Depite Mike Gallagher na Raja Krishnamoorthi, hamagijwe gukuraho imbogamizi z’umutekano wa Amerika ziterwa n’uko uru rubuga ruri mu maboko y’ikigo ByteDance kigenzurwa na Leta y’u Bushinwa.

Gallagher yasobanuye ko ikigamijwe atari uguhagarika TikTok, ahubwo ari ukugira ngo itandukane na ByteDance kugira ngo ntibe yakomeza kugenzurwa na Leta y’u Bushinwa.

Abadepite bagize iyi komite bose uko ari 50 bashyigikiye uyu mushinga, baha ByteDance amezi atandatu yo kuba yatandukanye na TikTok, bitaba ibyo ikazafatirwa ibihano birimo gukura uru rubuga ku bubiko bwa porogaramu z’Abanyamerika (app stores).

Mbere y’itora, babanje kuganirira mu muhezo, basobanurirwa uburyo kuba urubuga Tiktok rugenzurwa na Leta y’u Bushinwa biteye impungenge ku mutekano wa Amerika.

Nyuma y’itora, Depite Frank Pallone, yasobanuye ko gutandukana kwa TikTok na ByteDance kuzatuma Abanyamerika bakoresha uru rubuga mu bwisanzure, batikanga kugenzurwa n’u Bushinwa.

Ati “Iri tegeko rizatuma habaho kwitandukanya na TikTok kandi Abanyamerika bazakomeza gukoresha uru rubuga n’izindi nta mpungenge zo kuba bakoreshwa cyangwa bakagenzurwa n’abo duhanganye.”

Iki kigo cyo cyagaragaje ko itorwa ry’uyu mushinga riganisha ku guhagarika TikTok muri Amerika, giteguza ko itegeko nirimara gutorwa bidasubirwaho, rizabangamira Abanyamerika basanzwe barukoresha.

Cyagize kiti “Uyu mushinga ufite ingaruka, ari yo guhagarika TikTok muri Amerika. Leta iri kugerageza kwambura Abanyamerika miliyoni 170 uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga bwo kwisanzura mu bitekerezo."

"Bizagira ingaruka ku bigo by’ubucuruzi bibarirwa muri za miliyoni, byambura uburenganzira abahanzi n’ababakurikira, binangize imibereho y’abarwinjirizaho mu gihugu.”

Iyi komite yagaragaje icyifuzo cy’uko Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite na yo yatora uyu mushinga byihuse, nko mu byumweru bike biri imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .