00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yubuye dosiye yo guhagarika TikTok

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 6 March 2024 saa 08:09
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye kwiga ku itegeko ivuga ko rigamije gukumira imbuga nkoranyamabaga zigenzurwa n’bihugu byagaragajwe nk’abanzi b’iki gihugu.

Ni itegeko ku isonga rishobora gusiga urubuga nkoranyamabaga rwa TikTok rw’Abashinwa ruhagaritswe gukoreshwa muri Amerika.

Iri tegeko nubwo ritareba urubuga rumwe, rigaragaza TikTok nk’urubuga rubangamiye umutekano wa Amerika bitewe n’umubano mwiza bivugwa ko ikigo cya ByteDance rubarizwamo ifitanye n’ishyaka ry’aba-communiste riyoboye u Bushinwa.

Umwe mu badepite ba Amerika bagize uruhare mu gutangiza umushinga w’iri tegeko, Mike Gallagher yihanangirije ba nyiri TikTok.

Ati “Ubu ni ubutumwa bwanjye kuri TikTok, muce ukubiri na CCP cyangwa muhombe abakoresha urubuga rwanyu muri Amerika. Umwanzi ukomeye wacu ntiyagenzura urubuga nkoranyambaga rwiganje muri Amerika. Igihe cya TikTok muri Amerika kirarangiye igihe cyose idashaka guhagarika umubano ifitanye na ByteDance igenzurwa na CCP.”

Nubwo TikTok ari yo rubuga rwonyine rugaragara mu zikumiriwe n’iri tegeko, Itegeko ubwaryo rizaba rikumira izindi mbuga zo mu bihugu Amerika yita umwanzi nk’u Burusiya, Koreya ya Ruguru, u Bushinwa, Iran na Venezuela.

Iri tegeko riramutse ritowe n’Inteko ByteDance yaba ifite amezi atanu yo kuba yahagaritse uru rubuga muri Amerika. Ibyo itabikoze, ibigo bikomeye muri Amerika bibitseho izindi mbuga nkoranyambaga nka Apple Store na Google Store byasibaho TikTok ndetse n’izindi mbuga ziyishamikiyeho.

Umuvugizi wa TikTok, Alex Haurek agaruka kuri iri tegeko riri mu nzira, yavuze ko rigamije guhagarika uru rubuga mu buryo bweruye kandi ko rihonyora Amategeko y’Uburenganzira bwa muntu.

Si ubwa mbere Amerika igerageza guhagarika urubuga nkoranyambaga rwa Tik Tok rumaze kwamamara ku gusakarizwaho amashusho, kuko no ku butegetsi bwa Donald Trump yarabigerageje ariko byangwa n’urukiko.

Umwaka ushize nabwo abadepite bari batangije umushinga w’itegeko riyihagarika ariko abasenateri bo baryanga bavuga ko ryaba ritagamije guhagarika TikTok yonyine, ahubwo bavuga ko hashyirwaho irindi rigamije kugenzura no guhagarika imbuga nkoranyambaga zose zitari nziza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .