00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Application’ zambika abagore ubusa zikomeje guca ibintu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 December 2023 saa 10:36
Yasuwe :

Porogaramu ndetse n’imbuga za internet zifashisha ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence) mu guhindura amafoto y’abagore ku buryo abambaye imyenda bambikwa ubusa, zikomeje kuvugisha abantu.

Muri Nzeri gusa, abantu miliyoni 24 basuye imbuga za internet zifite iryo koranabuhanga.

Serivisi nk’izi zo kwambika ubusa abagore, zikomeje kugaragara cyane mu zamamazwa ku mbuga nkoranyambaga nk’uko ubushakashatsi bwa Graphika, ikigo kigenzura imikorere y’imbuga nkoranyambaga bubigaragaza.

Urugero rutangwa ni uko kuva uyu mwaka watangira, umubare wa ‘links’ zamamaza serivisi zo kwambura ubusa abantu, wiyongere hejuru ya 2400% kuri X na Reddit. Guhindura ayo mafoto, bikorwa hifashishijwe AI, ifoto y’umuntu igahindurwa ku buryo igaragara yambaye ubusa.

Imbuga nyinshi zifashishwa mu guhindura ayo mafoto, usanga zibanda cyane ku mafoto y’abagore.

Izi application ziri mu zikomeje guhangayikisha abantu, kubera iterambere rya AI ku Isi muri iki gihe.

Abo amafoto yabo yahinduwe muri ubu buryo babuze aho berekeza kuko nta mategeko ariho ahana ibi bintu mu bihugu byinshi.

Imbuga nkoranyambaga nka TikTok zatangiye gushyiraho ingamba zikomeye zirimo ko mu ishakira ryazo, zakuyemo ijambo ‘undress’ [gukuramo umuntu imyenda] ryakoreshwaga mu gushakisha amafoto y’abagore bambitswe ubusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .