00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Artifact ishobora gukura Twitter ku isoko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 September 2023 saa 08:49
Yasuwe :

Artifact, urubuga nkoranyambaga rwashinzwe n’umwe mu batangije Instagram, rukomeje gukora impinduka zirufasha guhangana ku isoko. Magingo aya, rwashyizeho uburyo bushya buhesha umuntu kuba yakwandika ibyo atekereza bikabonwa n’abandi.

Ubusanzwe, Artifact yari ikusanyirizo ry’amakuru [aggregator] aho umuntu yajyaga akabonaho ibintu biri ku mbuga za internet zitandukanye, ariko ubu urukoresha abasha kuba yakwandika ikintu kuri uru rubuga.

Mike Krieger, umwe mu bashinze Artifact yatangaje ko ubu buryo bushya bukurikira impinduka zari ziherutse gukorwa aho abakoresha uru rubuga basangiza abandi link z’inkuru runaka bifuza ko basoma.

Ubu, ntabwo bigarukira ku gusangizanya link gusa ahubwo bigera no ku magambo. Amagambo umuntu yandika kuri uru rubuga ashobora kuba arimo umutwe w’inkuru [title], ubutumwa wifuza ko abandi basoma [text] ndetse n’amafoto.

Ubu butumwa bufite link yabwo yihariye [URL] ku buryo umuntu ashobora kuyifata akayishyira ku zindi mbuga nkoranyambaga.

Izi mpinduka zihesha Artifact kuba yahangana byeruye na X (yahoze yitwa Twitter) cyangwa se Instagram na Threads.

Artifact ikomeje gukora amavugurura ayibashisha kuba urubuga nkoranyambaga ruhangana n'izisanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .