00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yijeje izindi mpinduka zikomeye kuri Twitter

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 September 2023 saa 02:32
Yasuwe :

Umunyemari Elon Musk waguze urubuga Twitter ndetse agahita ayihindurira izina ikitwa X, yatangaje ko mu minsi mike hazakorwa amavugurura azatuma abakoresha uru rubuga nkoranyambaga bahagamagarana mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho (video call).

Elon Musk yatangaje izi mpinduka ku wa Kane tariki 31 Kanama mu 2023, mu butumwa yashyize kuri X.

Yavuze ko izi mpinduka zizagerwaho n’abakoresha urubuga rwa X muri telefone za Apple, izikoresha Android na mudasobwa kandi abantu bakabasha guhamagarana bitabaye ngombwa ko umwe aba azi nimero za telefone za mugenzi we. Gusa ntiyigeze avuga igihe izi mpinduka zizashyirirwa mu bikorwa.

Elon Musk yatangaje aya makuru mu gihe hashize iminsi mike X ikoze impinduka mu makuru asabwa ugiye gukoresha uru rubuga nkoranyambaga, hakongerwamo ajyanye n’aho umuntu yagiye, ibikumwe (fingerprint) n’isura (face Id).

Mu gihe X yakorwaho izi mpinduka yaba yiyongeye mu zindi mbunga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram na WhatsApp zisanganywe iri koranabuhanga.

Elon Musk yizeje impinduka kuri X zirimo gushyiraho uburyo bwo guhamagarana hagati y’abayikoresha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .