00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gmail zidakora zigiye gufungwa

Yanditswe na Gentille Constance Kampire
Kuya 14 November 2023 saa 03:15
Yasuwe :

Guhera mu Ukuboza 2023, Google izasiba konti za Gmail zimaze imyaka ibiri zidakora. Bivuze ko ufite email imaze icyo gihe atayinjiramo, adasoma ubutumwa bwayoherejweho, atarayibitseho amafoto, atarakosheje Google Drive, atarayifashishije mu kureba amashusho kuri YouTube; konti ye izasibwa.

Mu 2020 nibwo Google yari yatanze integuza y’uko izi mpinduka zizabaho.

Icyo gihe yavuze ko konti zidakoreshwa zorohereza abajura mu by’ikoranabuhanga (hackers) kwiba ndetse no kohereza ubutumwa bubi kuko zifite imibare y’ibanga (password) yoroshye.

Mu gushyira mu bikorwa ingamba nshya, Google yatangiye koherereza buri wese ubutumwa kuri konti ye bumenyesha iby’izi mpinduka.

Google ivuga ko ubu butumwa buzagera kuri buri wese yaba akoresha konti ye cyangwa se iri muzizasibwa. Izi ngamba ntizireba konti z’ibigo, amashuri n’imiryango yigenga.

Uko watuma konti yawe idasibwa

Niba warakoresheje konti yawe mu myaka ibiri ishize, ntabwo izasibwa. Niba ariko imyaka ibiri ishize utarigeze uyikoresha, ushobora gukora bimwe muri ibi bikurikira, bityo konti yawe ntisibwe.

Gusoma cyangwa kohereza ubutumwa ukoresheje konti yawe, koherereza undi muntu ifoto, kumanura kuri internet [download] porogaramu runaka ukoresheje iyo email cyangwa gukoresha ishakiro rya Google ukoresheje iyo email.

Konti iyo imaze gusibwa, nyirayo ntashobora kongera kuyikoresha. Amafoto, inyandiko n’ibindi yagiye yohereza akoresheje iyo konti, ntiyongera kubibona.

Konti za Gmail zimaze imyaka ibiri zidakora zigiye gutangira gufungwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .