00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google yamuritse uburyo bushya bwo gushakisha amakuru

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 January 2024 saa 06:31
Yasuwe :

Google yamuritse ikoranabuhanga rishya ry’ubwenge buremano ‘AI’, rikoreshwa muri telefoni za Android, ryitezweho koroshya uko abantu bari basanzwe bashakisha amakuru y’ikintu runaka muri telefoni zabo.

Iri koranabuhanga riri mu buryo bubiri aho ubwa mbere, umuntu azajya akoresha urutoki rwe agaca akaziga ku kintu runaka kigize ifoto cyangwa amashusho ari kureba maze Google, igahita imuha amakuru yose y’ibanze acyerekeyeho, ‘Circle to Search’.

Urugero ushobora kuba uri nko kureba indirimbo runaka, ukabona umuhanzi yambaye inkweto nziza, ukifuza kumenya byinshi kuri zo. Icyo usabwa gukora ni ukuzicaho akaziga amaze ako kanya ugahita ubona igiciro cyazo, ibyifashishijwe mu kuzikora, uruganda rwazishyize hanze n’ibindi by’ibanze kuri zo.

Ubu buryo ntibukora ku mashusho gusa, ahubwo no ku nyandiko, aho ushobora guca akaziga ku gice cy’inyandiko uri kureba, Google, ikagufasha kugisesengura ukanamenya byinshi.

Google, itangaza ko iri koranabuhanga rimaze igihe kirekire risuzumwa, kugira ngo harebwe uko ryazabyarira umumaro abakoresha telefoni, mu kumenya byinshi mu buryo bworoshye cyane.

Iri koranabuhanga ryashyizwe muri telefoni za Samsung Galaxy S24, ziteganyijwe kujya hanze mu mpera z’uku kwezi n’iza Google Pixel 8 na 8 Pro zasohotse mu Ukwakira 2023.

Irindi koranabuhanga n’uko umuntu wese ufite telefoni yaba iya Android cyangwa iya iPhone, ariko afitemo application ya Google, azajya abasha kwifashisha camera ye mu kumenya amakuru y’ikintu runaka.

Bizajya bisaba gusa gufungura iyi application, ubundi ugakanda ku gashusho ka camera, ukayerekeza ku kintu runaka ushaka kumenyaho byinshi, wamara gusa nk’ufashe ifoto ugahita ubaza ikiyerekeye, hanyuma igahita iguha amakuru kuri cyo.

Ushobora no kwifashisha iyi application, ugashyiramo ifoto usanganywe muri telefoni yawe, ikaba yaguha byose ushaka kumenya kuri yo.

Ushobora kuba ugiye nko kugura mudasobwa nshya, ukifuza kumenya imiterere n’imikorere yayo. Iyi Application ya Google, ishobora guhita ibigusubiza byose mu gihe gito cyane.

Google yamuritse uburyo bushya bwo gushaka amakuru muri telefoni za Android

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .