00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Password zakoreshejwe cyane mu 2023

Yanditswe na Gentille Constance Kampire
Kuya 17 November 2023 saa 12:00
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo NordPass gifite ubunararibonye mu kugenzura imibare y’ibanga (password) cyatangaje imibare y’ibanga yakoreshejwe cyane mu 2023.

Iki kigo cyatangaje ko mu mibare y’ibanga 20 ikoreshwa mu Bubiligi, “admin” iza ku isonga.

Ku Isi hose “admin” ni wo mubare w’ibanga uza ku mwanya wa kabiri ugakurikirwa na “123456”.

Icyo iyi mibare y’ibanga yose ihuriweho ni uko yoroshye gutekerezwa.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko imibare y’ibanga yoroshye ikunzwe gukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga maze igoye igakoreshwa kuri Konti za Banki.

Muri uyu mwaka hagiye hagaragara imibare y’ibanga yahimbwe hagendewe kuri filimi ndetse n’imikino yo kuri mudasobwa “video games.”

Urugero ni “pokemon20” iri mu zakoreshwejwe cyane mu Bubiligi, “Aladdin66” yakoreshewe cyane muri Taiwan, naho “Supermario12” ikoreshwa cyane muri Autriche.

Muri Mexique, benshi bakoresheje “gtasanadreas123” bagendeye ku mukino witwa GTA San Andreas.

31% password zikoreshwa ku Isi yose, zigizwe n’imibare gusa.

Izi nizo password zakoreshejwe cyane mu Bubiligi muri uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .