00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iminara 86 igiye kuvugururwa; MTN igeze kure imyiteguro ya internet ya 5G

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 March 2024 saa 02:49
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda bwatangaje ko bukomeje imyiteguro yo kubaka ibikorwaremezo bizafasha mu gukoresha umuyoboro wa Internet yihuta cyane mu Rwanda ya 5G, harimo kuvugurura iminara 86 isanzwe kugira ngo ibashe kuyitanga.

Mu Ukwakira 2023, u Rwanda rwakorewemo igerageza rya mbere rigamije gutanga internet ya 5G iturutse ku byuma by’ikoranabuhanga mu by’itumanaho bishyirwa mu kirere.

Iryo gerageza ryagaragaje ko ikoranabunga ry’ikigo Softbank cyo mu Buyapani cyarikoraga ryatanze internet ya 5G nibura mu gihe cy’iminsi 73 riri mu kirere.

Ubwo MTN Rwanda yagaragazaga uko umwaka wa 2023 wagenze, yasobanuye ko umubare w’abantu bakoresha internet ya 4G wagiye wiyongera cyane uhereye muri Nyakanga 2023 ubwo batangiraga kuyitanga.

MTN igaragaza ko kuba abantu bakoresha internet ya 4G bariyongereye ari ikimenyetso cy’uko n’iya 5G mu gihe izaba yatangiye gukora mu Rwanda bazayikoresha kandi ku bwinshi.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yagaragaje ko umwaka ushize mu nama ya World Congress Summit ari bwo iyi sosiyete ybagaragaje ubushobozi bwo kuba mu Rwanda hakoreshwa internet ya 5G.

Ati “Mu 2023 twateye intambwe ishimishije mu myaka 25 tumaze mu Rwanda, yo gutangiza internet yacu ya 4G ndetse no kwerekanira mu nama ya World Congress Summit uko 5G yakora.”

Yakomeje avuga ko ishoramari MTN Rwanda ikomeje gukora rizayifasha kugeza kuri bose internet ya 5G mu gihe izaba itangiye gukora mu Rwanda.

Ati “Ishoramari dukomeje gukora mu bikorwaremezo rizadufasha kwitegura gutanga internet ya 5G n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bw’ahazaza, buzadufasha gutanga internet yihuta na serivisi nziza.”

Umukozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Gakwerere Eugene, yabwiye IGIHE ko kugira ngo batangire gutanga internet ya 5G mu Rwanda, hakenewe ko iminara igera kuri 86 ivugururwa kugira ngo ibashe kuba yatanga iyo internet.

Ati “Umwaka ushize twerekanye ko dushobora gushyira 5G ku minara yacu, twakoze igerageza hariya kuri Kigali Heights niho hari umunara, undi uri kuri Intare Arena ariko ntabwo ari yo yonyine. Iminara dufite uyu munsi ifite ubushobozi bwo kuba yatanga na Internet ya 5G.”

Yavuze ko kuba internet ya 4G batarayimarana umwaka biri mu bituma badashobora guhita batangiza iyisumbuye kandi n’ayo bashoye kuri iyo ibanza ataragaruzwa.

Ati “Izi gahunda dufite zo kuvugurura ariko nk’uko mubizi na 4G twayibonye mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushize, ntabwo iramara umwaka. Icyo gihe ni ukureba ibyo twashoye ngo iboneke, ni bwo 5G twayitangiza.”

Gakwerere yavuze ko Ikigo Ngenzuramikorere, RURA, cyabasabye ko nibura uyu mwaka bazakora iminara nibura 20 kuri 86 ikenewe, akavuga ko na bo babifite mu ntego.

Ati “Ni byo turi kuganiraho kugira ngo turebe uko iyo minara twayishyiraho ariko nanone ntidushyireho 5G ngo twibagirwe 4G.”

Umunara umwe kugira ngo ubashe kwakira 5G, uba uhagaze agaciro k’ibihumbi 65$ na 70$ (ni ukuvuga ari hagati ya miliyoni 70 Frw na 75 Frw).

MTN Rwanda irateganya gushora miliyari 31 Frw mu kuvugurura iminara muri uyu mwaka wa 2024 gusa.

Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya gatatu muri Afurika mu kugira internet yihuta, rukaza mu bihugu 16 ku ruhando mpuzamahanga.

Kugeza ubu iyo hakozwe isesengura rigaragaza ko abantu bafite telefoni zifite ubushobozi bwo kwakira 5G, biyongera buri mwaka ku kigero cya 10% na 15% aho kuri ubu habarurwa izirenga 5000 zifite ubushobozi bwo kwakira ubwo bwoko bwa internet.

Soma hano inkuru bifitanye isano: Umubare w’abakoresha internet ya 4G ya MTN Rwanda wazamutseho 506%, itanga icyizere kuri 5G

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yagaragaje ko ishoramari riri gukorwa riganisha kuri 5G
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Gakwerere Eugene yagaragagaje ko imyiteguro ya Internet ya 5G igeze kure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .