00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirenge 94% yamaze kugezwamo internet yihuta

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 7 February 2024 saa 08:05
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yatangaje ko mu gukomeza kubakira ubushobozi inzego z’ibanze no kugeza ibikorwaremezo muri izo nzego, ikoranabuhanga ritatewe ishoti, kugeza ubu imirenge ingana na 94% ifite internet yihuta ingana na 100% ikagira umuriro.

MINALOC yatangaje kandi ko kuri ubu utugari 98% dufite internet intego ikaba ko twanagezwaho internet yihuta vuba aho uyu munsi udufite iyihuta tungana na 25% na ho utugerwaho n’umuriro tungana na 46%.

Ni amakuru Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatanze ku wa 6 Gashyantare 2024, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ibisobanuro ku bibazo bya serivisi mbi zitangwa n’inzego z’ibanze, byagaragaye muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB ya 2021/2022.

Yerekanye ko uyu munsi MINALOC ku bufatanye n’Urubuga Irembo imaze kugeza ubukangurambaga bwa Byikorere bufasha umuturage kwiha serivisi, mu ntara ebyiri zirimo iy’Uburasirazuba n’Uburengerazuba mu mirenge 50, ibyatumye abasaba serivisi za Irembo bava kuri 20% bakagera kuri 40%.

Minisitiri Musabyimana yavuze ko ubu serivisi zitangirwa kuri internet za MINALOC yonyine zingana na 25 zitangirwa ku Irembo, izo zigasanga izindi zo mu nzego za leta, ndetse ubu iyi minisiteri ikaba iri gukorana n’uru rubuga rw’ikoranabuhanga mu kongera aba-agent bafasha abaturage kubona serivisi bataje ku biro aho uyu munsi bagera ku 5000.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), hashyizweho ba ambasaderi mu by’ikoranabuhanga 1215 bafasha abaturage kubona serivisi byoroshye binyuze ku ikoranabuhanga.

Minisitiri Musabyimana ati "Intego ni uko twagera kuri abo bantu bari hagati y’umwe na babiri kuri buri kagari, bahugura abaturage ku mitangire ya serivise ndetse no kumenya neza gukoresha Urubuga Irembo."

"Kimwe mu bibazo twabonye kigenda kigaruka mu mitangire ya serivisi kijyanye n’ubumenyi n’ubushobozi bw’abaka serivise mu gukoresha neza Irembo. Tukabona ko babimenye ari benshi bishobora kugabanya ibibazo bya serivisi mbi. »

Mu byakozwe ngo umuturage abone serivisi zinoze harimo kuvugurura inyandiko ngenderwaho mu mitangire ya serivisi, bihuzwa n’amakuru ari ku Irembo, binashyirwa ku nzego zose kuva ku rw’akagari kugera ku ntara n’Umujyi wa Kigali.

Birimo kandi guhugura n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku mitangire ya serivisi no ku mahame mbonezamirimo aho umwaka ushize no mu ntangiro z’uyu hahuguwe abanyamabanga nshingwabikorwa b’ubutagari n’ab’imirenge bose hanahugurwa abagize komite nyobozi z’uturere na njyanama zabo n’abatowe nyuma y’abandi.

Ati "No mu cyumweru gitaha hari amahugurwa dufite azahuza inzego z’ibanze, byose bigakorwa tugamije gushishikariza abantu gutanga serivise nziza ariko no kubahiriza amahame mbonezamirimo ari yo ashingirwaho mu gukora akazi neza."

Yavuze ko mu gukomeza kubakira ubushobozi inzego z’ibanze, abayobozi b’utugari bari guhabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa cyangwa tablets, Minisitiri Musayimana avuga ko ubu akagari kadafite mudasobwa gafite izo tablets.

Binajyanye no kubaha moto zibafasha kugerera ku kazi ku gihe aho uyu mwaka uzasoza bose bafite izo moto.

Minisitiri Musabyimana yerekanye ko ubu hari kubakwa utugari tukabona aho dukorera, aho uyu munsi hari kubakwa ibiro by’utugari 58 hagasanwa 201, intego ikaba ko umwaka w’ingengo y’imari uzasozwa utugeri twose tubonye aho gukorera.

Ku rundi ruhande ariko ibyo bijyana no guhana no gukebura abagaragaraho ibibazo byo gutanga serivisi mbi nkana aho kuva mu 2021 kugeza mu 2022 hari abakozi bagera ku 121 bo mu nzego z’ibanze bahawe ibihano birimo no kwirukanwa, intego ikaba kutajenjekera abatanga serivisi mbi.

Minsitiri Musabyimana Jean Claude yagaragaje ko kugeza ubu imirenge ingana na 94% yahawe ifite internet yihuta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .