00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Microsoft yahinduye izina rya Bing Chat, mukeba wa ChatGPT

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 November 2023 saa 11:38
Yasuwe :

Microsoft yahinduye izina rya Bing Chat iyita ‘Copilot’ mu rugendo rugamije ko ikomeze guhangana na ChatGPT.

Ni nyuma y’umwaka umwe ushize Bing Chat itangijwe aho ikora nk’ihanganye na ChatGPT. Ubu ubuyobozi bwa Microsoft bukomeje kuyongerera ubushobozi no kuyamamaza ndetse ikaba yahinduriwe izina ikitwa ‘Copilot’.

Iri zina rishya ryatangiye gukoreshwa ku bantu bashakisha amakuru bifashishije Bing, Microsoft Edge na Window 11.

Guhindura izina rya Bing Chat bibaye nyuma y’iminsi mike, Ikigo cya OpenAI gitangaje ko nibura mu Cyumweru abantu barenga miliyoni 100 aribo baba bakoresheje ChatGPT.

Microsoft ikomeje guhangana na OpenAI ku isoko ry’abakeneye ubufasha butangwa n’ikoranabuhanga rigezweho ry’ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence] ndetse irimo kugerageza gushyira Copilot ku rwego izajya yifashishwa n’abakiliya bayo n’ibindi bigo by’ubucuruzi.

Copilot ikora neza nk’uko ChatGPT ikora kuko ifite aho ukeneye kuyikoresha yuzuza imyirondoro ye, ubundi akajya ashyiramo amakuru ashaka gushakisha, ikamuha ibisubizo.

Microsoft Copilot kuri ubu iri gukora ku bakoresha ‘Microsoft Edge, Google Chrome na Windows cyangwa MacOS.

Copilot niryo zina rishya rya Bing Chat

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .