00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Spotify yashyizeho uburyo bwo kureba amashusho y’indirimbo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 14 March 2024 saa 05:29
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’urubuga rwumvirwaho rukanacururizwaho umuziki rwa Spotify, bwatangaje ko hari uburyo bushya bwashyizweho bwo kureba indirimbo runaka mu buryo bw’amashusho.

Ubu buryo bwatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Werurwe 2024, bwiswe ‘Beta’, buzajya buboneka gusa ku bagura ifatabuguzi rw’ukwezi kuri Spotify.

Kuri ubu abo mu bihugu by’u Bwongereza, u Budage, u Butaliyani, u Buholandi, Pologne, Suède, Brésil, Colombia, Philippines, Indonesia, no muri Kenya, nibo bari kubukoresha.

Ubuyobozi bwa Spotify, bwatangaje ko ku ikubitiro, ibi bihugu byatoranyijwe kubera umubare munini w’abakoresha uru rubuga bifite, n’ibihangano byinshi bikomoka muri byo bishobora gushyigikira ubu buryo.

Indirimbo z’abahanzi nka Ed Sheeran, Doja Cat, Ice Spice, Aluna, na Asake, ziri kugaragara mu mashusho binyuze muri ubu buryo bwa ‘Beta’.

Umuyobozi ushinzwe abakiliya ku rwego rw’Isi muri Spotify, Sten Garmark, yatangaje ko ubu buryo bukiri mu munsi ya mbere, ariko mu bihe bizaza amashusho y’indirimbo nyinshi azajya aboneka kuri uru rubuga.

Ugifungura urubuga rwa Spotify, ugahitamo indirimbo ushaka kumva, niba ifite amashusho, hazaza akamenyetso hejuru y’izina ryayo kanditseho Switch to Video (genekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo shyira mu mashusho).

Nukanda kuri aka kamenyetso indirimbo uri kumva, izahita yongera itangire, ariko noneho uri kuyireba bitari ukuyumva gusa. Niba uri kureba indirimbo ka kamenyetso kazahita gahinduka ‘Switch to Audio’, ukandaho wifuza gusubira mu buryo busanzwe bw’amajwi.

Abishyura ifatabuguzi bakoresha telefoni za IOS n’iza Android bose bazajya bakoresha ubu buryo. Buzajya bunaboneka kuri mudasobwa ndetse no kuri televiziyo za smart.

Spotify yashyizeho uburyo bwo kureba amashusho y’indirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .